Umuhanzikazi Byukusenge Claire, uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nari Nkuzi”, yatangaje amakuru atari asanzwe ku bijyanye n’abagaragara muri videwo yayo.
Claire yavuze ko abantu bari bateganyijwe kuzabyinana na we muri iyi videwo batagaragaye nk’uko byari biteganyijwe.
Mu magambo ye, Claire yagize ati: “Abo nateguraga ko bagaragara muri video si bo bagaragayemo, hagombaga kugaragaramo umukinnyikazi wa filime uzwi ku izina rya Micky hamwe na Mama Niyo, ariko sibo bayigaragayemo.”
Ibi yatangaje byatunguye benshi, cyane cyane kuko Micky ari umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda, ndetse yari kuzana isura nshya muri iyi videwo y’indirimbo ifite ubutumwa butanga ihumure. Nubwo bimeze bityo, Claire yavuze ko icy’ingenzi atari amazina cyangwa ibyamamare byari kugaragara muri videwo, ahubwo ko ari ubutumwa bukubiyemo.
Avuga kuri iyi ndirimbo yasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2025, yongeyeho ati: “Icyo nashakaga kwibutsa abantu ni uko Imana izi byose, kandi ko ihora ibari hafi. N’ubwo hari ibyahindutse mu gutegura videwo, ubutumwa bw’indirimbo nta bwo bwahindutse. Intego ni ugukomeza imitima y’abari mu bihe bikomeye.”
Nubwo Micky na Mama Niyo batagaragaye muri videwo nk’uko byari byitezwe, iyi ndirimbo yakomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel, cyane ko ifite amashusho meza n’ubutumwa bukora ku mitima.
Claire wamamaye mu zindi ndirimbo nka Urakwiriye Yesu, yashimiye kandi itsinda ryamufashije mu gukora iyi video ndetse n’abafana bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rwo kuramya Imana.
Reba indirimbo Nari Nkuzi ya Claire kuri YouTube channel ye ya Claire Official
Micky ni we wari uteganyijwe kugaragara mu mashusho ya Claire
Claire ahamya ko icya mbere atari ibyamamare byari kugaragara mu mashusho, ko ahubwo ubutumwa ari bwo bukomeye