Rugaruza Merci uzwi nka Merci Pianist wagaragaye mu ndirimbo nyinshi cyane za Papi Clever na Dorcas, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ya mbere ku giti cye yise "Eden Nshya", agiye gusohora album.
Iyi ndirimbo ye ya mbere iri kuri album ya mbere y’indirimbo 8 ateganya gushyira hanze vuba yasohotse ku wa 12 Ugushyingo 2024.
Asobanura ko Edeni Nshya - izina ry’indirimbo ari Yesu kuko gutanga ubuzima bwe byatumye abantu bagira ibyiringiro byo kubaho iteka nk’uko byari bimeze kuri Adamu na Eva bakiba muri Edeni batarakora icyaha, kuko bari bafite ibyiringiro byo kudapfa.
Merci Pianist yabwiye Paradise ko iyi ndirimbo yise "Edeni Nshya", ari yo ya mbere akoze agira ati "Indirimbo yange nshya ni iya mbere iri kuri album ya mbere y’indirimbo 8 nshaka gusohora. Ni nge wayanditse, hari tariki 30 Mata 2023, ari ku Cyumweru, ndi mu iteraniro.
Muri iryo teraniro, inyigisho umwigisha yatanze ni zo zatumye agira igitekerezo cyo kwandika. Yagize ati: "Uwo twari twicaranye twibaza ikintu Adamu wa mbere yatakaje ubwo yari amaze gukora icyaha, dusanga yaratakaje Edeni n’ubusabane n’Imana (daily visitation of God), ubwiza, ubugingo buzima, atakaza uburuhukiro.”
Kuri iyi album yitwa Edeni Nshya Merci Pianist agiye gushyira hanze, indirimbo zindi ziriho nyuma y’iyitwa Edeni Nshya yitiriye album, ni iyitwa Mema ya Milele, Ndareba Umusaraba, Ampora Bugufi, Bwana Ndiye, Bugingo Budashira, Si ko Bizaba n’iyitwa Ibishura Byera.
Nubwo bwose asanzwe azwi cyane mu ndirimbo yakoranye na Papi Clever na Dorcas, urugero nk’iyitwa Ameniweka Huru Kweli imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 40, Mwokozi Wetu imaze kurebwa na miliyoni zirenga 8, Roho Yangu Inaimba n’izindi, yabonye ko gukora umuziki ku giti cye bizatuma ageza kure Ubutumwa Bwiza kuruta uko abikora ubu.
Yabisobanuye agira ati: "Nshaka kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo kandi uri mu mihamagaro mbona Imana yampamagariye kuyikorera"." Yanavuze ko agiye gukora umuziki kinyamwuga agira ati: “Yego nifuza gukora umuziki nk’umwuga, urwego nifuza kugeraho ni ukubona icyubahiro cy’Imana mu bantu bayo no gukora icyo Umwami yampamagariye gukora mu isi nkagisohoza".
Rugaruza Merci wamamaye nka Merci Pianist mu gihe cyose amaze akorana bya hafi n’itsinda rya Papi Clever rikurikirwa kurusha andi mu Rwanda ku rubuga rwa YouTube, aho kugeza ubu bafite aba subscribers 801, bakaba n’aba mbere mu bafite ibihangano byose byarebwe cyane ubiteranyije kuri YouTube aho ubu imibare irenga miliyoni 207, asengera muri Shekinah Revival Church ruherereye i Ndera.
Avuka mu muryango w’abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu, akaba ari we muhungu mukuru. Atuye i Kigali - Kabeza, ariko umuryango we ubu ubarizwa mu Karere ka Ngoma ahitwa i Kibungo.
Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na mudasobwa, Computer Science, aminuza mu mwaka wa 2022 muri UTB (yahoze ari RTUC), akaba yarakurikiranye "Transport and Logistics Management". Izindi ndirimbo ziri kuri album zizagenda zisohoka mu minsi iri imbere.
Merci Pianist yamamaye ubwo yaririmbanaga n’itsinda rya Papi Clever & Dorcas
Merci Pianist yatangiye gushyira indirimbo ze hanze ahereye ku yitwa "Edeni Nshya"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "EDENI NSHYA" YA MERCI PIANIST