Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bageze mu zabukuru bicuza ibintu bakoze cyangwa ibyo batakoze bakiri bato, bavuga ko kwifuza gukundwa, kugira amahoro gusa, kutivuza amenyo nubwo yaba ari mazima n’ibindi 14 tugarukaho muri iyi nkuru biri mu byo bakunze kwicuza.
Ibi bintu 17 Paradise yabyegeranyije yifashishije ibyavuye ku binyamakuru bitandukanye, by’umwihariko ku kinyamakuru cya Rocky Entertainment News ndetse n’icya Psychology Today:
1.Kuba utarigeze ukora sport na rimwe
Biba byiza iyo uyikoze ukiri muto, kuko bikurinda kugira inda (ubushakashatsi bwagaragaje ko iriya nda nini abenshi bita nyakubahwa ishobora kuviramo umuntu kurwara indwara zimwe na zimwe nk’iz’umubyibuho ukabije), bikarinda uruhu rwawe n’ibindi, wasaza ugakomeza kugira imbaraga.
2.Kuba waranze gukora ibyawe ngo bataguseka
Iyo ugeze muri iyi myaka usanga burya buri wese yari ahangayikishijwe n’ibye muri cya gihe wangaga gukora ibyo ushaka ngo bataguseka. Wicuza kuba waranze gukora ibikunejeje bigufitiye umumaro ugakora ibyo abakugaragiye bakora, kandi mu by’ukuri wari ubifitiye ubushobozi.
3.Kutishyiriraho intego ngo unazikurikire.
Abantu benshi bicuza uko barakoresheje amafaranga nk’abatagira intego, ugasanga bamaze imyaka nk’icumi bavuga ngo nzakora iki, nzakora iki, imyaka itanu igashira batarabikora, bakiha urwitwazo rwuko bakiri bato.
Usanga abenshi bishyiriraho intego ari uko bashaje, bati reka mbe ndetse gusenga nzaba mbikora, reka mbe nywa inzoga nkiri muto nzaba nzivaho, bakisanga byarababase, bagera mu zabukuru bakifuza ko iminsi isubira inyuma.
4.Kwiha intego ndende
Mu myaka 45 abenshi biha intego ndende bakabona kuzigeraho byabagora, bakifuza ko imyaka yasubira inyuma. Nubwo waba uhembwa make, tangira wihe intego ndende, uvuge uti nzagura iki, nzakora iki muri uyu mwaka, mbese wishyirireho intego zikomeye.
5.Kwicuza impamvu utahaye umwanya ababyeyi bawe
Iki gihe umugabo cyangwa umugore usa n’ugeze mu zabukuru akumbura ababyeyi be, akumva yakabaye yaragiranye na bo ibihe byiza. Iyo bamaze gupfa ni bwo atangira kumva yabavugisha, ugasanga nta bikorwa byabo azi, inama zabo kuri we atazizi, akicuza ko bazipfanye.
6.Kuba warakoze ibyifuzo by’abantu kurusha ibyawe ngo utagaragara nabi
Hari igihe abantu bagusaba gukora ibintu kandi nawe ufite ibyo wakabaye uri gukora, ariko ukabumvira kugira ngo bagushime. Iyo ugeze mu zabukuru urabyicuza.
7. Kuba warafashe umwanya munini ukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge
Bamwe bagira gahunda ihoraho yo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ngo bagamije kwiyibagiza ibibazo. Nyamara, aho kugira ngo bigende bityo, birakwiriye ko wa mwanya bataga baba barawukoresheje ibindi. kunywa inzoga bihoraho bituma bamwe bagera mu zabukuru bakicuza kuba barasesaguye kandi byaratumye batagera kuri byinshi, nko kwiyongera ubumenyi n’ibindi.
8.Kwicuza kuba baramaranye igihe kinini n’abantu babashukaga bababwira ko barenze.
Kuri ubu, birashoboka ko niba ukiri muto hari abantu bakujyana mu bintu nawe udakunda ariko ukagumana na bo, ngo ni uko mutwika hagashya. Ibyo bintu bitinjiza muba murimo, ugasanga baguhuza n’abautereta, aho unywera, abo utereta n’ibindi, iyo ugeze mu zabukuru wicuza kuba warabahaye umwanya.
9. Uzicuza kuba warishyizemo ibyo kurya nk’ibyo uri kwishyiramo
Abantu benshi barya ibije byose ngo ni uko bitetse neza, bitekewe muri hoteli, babiririye mu ruzinduko (trip), bikabarusha ubwenge, ugasanga bagiye mu birori byo kurya bagapositinga. Abo rero ni ejobundi bakabyicuza.
Usanga abenshi bagera mu myaka y’izabukuru hari ibyo batakemerewe, kubera ko byabateye uburwayi. Ukwiriye kumenya uko ugena ibyo urya, ukirinda kurenza urugero no guhihibikanira kurira mu mahoteri n’ahandi wumva ko harenze.
10. Kubika inzika no kugira ishyari
Niba ufite urwango, abantu bose ubagirira ishyari, ukanga kubabarira abaguhemukira, mu myaka 45 uzabyicuza. Iga kubabarira ukiri muto, uzaba wikuyemo uburozi.
Usanga inshuro nyinshi kugira ishyari nta cyo byakugejejeho, ugasanga kubika inzika byarakwishe, ari byo bita gusaza nabi. Ubwonko bwawe uba warabufunze, kuko ibi bifatwa nk’uburozi bukubuza gutekereza neza kandi cyane ngo utere imbere.
11. Wicuza kuba waraciye iy’ubusamo
Abakiri bato barasambana, bakarya ruswa, bakiba cyangwa bakagambana kubera kwifuza gukira vuba, bakifuza kugera ku iterambere batavunitse. Uyu munsi ntiwabyumva kuko uryoshye mu mafaranga, ariko uzicuza.
Uzatera imbere ari uko utwaye ibintu gake, ugakora akazi uko kangana kose ariko wibuka no gukora ibyiza byavuzwe haruguru birimo kugira imigambi myiza y’ahazaza.
12. Kuba bataratangiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwunguka bakiri bato.
Muri iyo myaka wicuza kuba utaragendanye n’igihe ngo wige gukora ibintu bishya bigezweho by’ikoranabuhanga, ngo wige gukoresha imashini, gukoresha serivise zisaba imashini na terefoni n’ibindi.
Jya uhora wihugura mu ikoranabuhanga buri munsi, ku buryo ikoranabuhanga ryose uzagera muri 45 urizi nk’umujene.
13. Kuvuza amenyo yawe.
Uzicuza kuba utaragiye kwisuzumisha amenyo ukiri muto. Abantu benshi bategereza kwivuza amenya ari uko ari kubarya. Fata umwanya utangire kujya ureba abaganga b’amenyo barebe uko ahagaze nubwo yaba atakurya, uyiteho, ugire isuku, ubikore ukiri muto.
14. Wicuza ko wabayeho mu mahoro gusa.
Wicuza kuba warabonye byose wifuzaga ukiri muto, udafite ibikugora cyangwa ngo ukore ariko bikanga. Iyo bitabaye bityo ngo ushyuhe mu mutwe ukiri muto, ushyuhira iterambere ryawe, usaza wicuza.
Kora akazi k’abandi ushyuhe ushaka uko wakora akawe ukiri muto, ureke gutuza ngo ni uko ufite akazi kandi ari ak’abandi. Uzibaze uti ‘mbuze aka kazi, ntihagire n’uwongera kumpa akandi nabaho nte,’ hanyuma utangire ukore icyo kintu gake gake.
15. Kunywa ubushoti, ukanywa ugamije gusinda
Nta muntu n’umwe utabyicuza, kuko usanga bamwe barwaye indwara ziterwa na byo, urugero nk’umwijima n’ibindi. irinde kwishukisha igitekerezo cyuko iyo wariye ugasinda nta ribi. Umwijima wo ntiwita ku kuba wariye.
Umuntu uzi ubwenge anywa kuko hari icyabaye. Sinarara icupa = sinarara ntiyishe.
Leta irazemera ariko ni uburozi, na ka kandi gake bemera ushatse wakareka, ariko niba unywa ubushoti (uburahure bw’amarikeri, ukagera kuri rwa rwego zitakigufata), umwijima wawe wo wamaze kubona ibitaro mu gihe kinini.
16. Kuba utararyamye bihagije.
Irinde ijambo rivuga ngo ndaryama nageze kuki? Kuba abaganga basaba kuryama amasaha arindwi cyangwa umunani si uko ari abasazi. Bikurinda byinshi, birakiza. Uge uryama kimwe cya gatatu cy’umunsi uko byagenda kose.
17. Kuba warashatse ko abantu bagukunda
Usanga abakiri bato bakora ibyo batateganyije kugira ngo abantu babemere babite beza. Iyo ushaje urabyicuza kuko uba wararanzwe no gukora ibyo abandi bashaka utanashoboye ngo bagukunde, ariko ubu wareba ugasanga abo wifuje ko bagukunda mutakiri kumwe.
Jya ushaka ubumenyi, wikunde ukora ibyiza wifuza nubwo hari abo bitashimisha, wimenyereze gukora, wihingemo kwizigamira, ni ko wakoresha ubusore bwawe. Tangira wubahe ababyeyi bawe, ni bo bonyine bakwifuriza ibyiza. Niba utabafite ntiwabura umuntu ufata nka bo. Uwo uge umwumvira, ni we wenyine wakwifuza ko utera imbere ukanamurenza.
Kuba ufite amafaranga ntibikuraho ko uzicuza mu gihe udatangiye kwiyitaho utekereza ahazaza