× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy yivugiye impamvu yaretse umuziki usanzwe akayoboka Gospel avuga no kuri album nshya

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Meddy yivugiye impamvu yaretse umuziki usanzwe akayoboka Gospel avuga no kuri album nshya

Umuhanzi umaze kumenyerwa mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza nyuma yo kuva mu ndirimbo zisanzwe, Ngabo Jobert Medard wamenyekanye nka Meddy, yatangaje impamvu nyamukuru yaretse umuziki usanzwe anavuga kuri album nshya yenda gushyira hanze.

Ni mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga miriyoni kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024, nubwo mu gihe yari mu kiganiro ababarirwa mu gihumbi ari bo bari bamuteze amatwi. Yagarukaga ku mpamvu yiyeguriye Imana akareka iby’isi byose birimo n’umuziki wayo, nyuma y’imyaka itanu atagirana ibiganiro n’abafana b’umuziki we.

Meddy yatangaje ko yasanze iby’isi ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, harimo n’indirimbo z’isi zirimo amagambo y’urukundo zatumye amenyekana, ndetse n’abantu babarirwa mu mamiriyoni bakazimukundira.

Yavuze ko ibyo yabonye bihagije, mbese ko nta cyo atabonye, baba abakobwa beza cyane kandi bamuririraga bamubwira ko bamukunda, abantu batari abakobwa bamwerekaga ko bamukunze, … ngo ariko yasanze byose barabikoreshwaga n’amarangamutima atarimo urukundo nyakuri.

Yagereranyije icyo gikundiro yagiraga n’icyubahiro yahabwaga nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda n’icyo umwami Salomo yahabwaga, cyane ko we yari umwami ukize cyane kurusha abandi bose bo mu isi yo mu gihe cye, ariko nyuma yo kwitegereza ibibera mu isi byose agasanga ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

Yatangaje ko yagiye mu muziki wamamaza ubutumwa bwiza amaze igihe kigera ku myaka itanu abyifuza, kuko ngo guhera mu wa 2016 yifuzaga kubikora, ariko agakomeza gutwarwa n’iby’isi, kugera ubwo mu mwaka wa 2022 akoze icyari kimuri mu mutima, agatangaza ko indirimbo zisanzwe azihariye ba nyirazo, ko we agiye kujya akora izamamaza ubutumwa bwiza gusa.

Ibyo byose ngo yabikoze kugira ngo ubuzima bwe bugire igisobanuro, kuko mu gihe yakoraga umuziki usanzwe nta gisobanuro ubuzima bwe bwari bufite, abishingira ku kuba abantu baramwerekaga ko bamukunze kubera ko abashimisha mu buryo bwa gihanzi, byashobokaga ko byarangira ari bo bamushyize hasi.

Ibyo byatumye afata umwanzuro wo kubaho adashimisha abantu, ahubwo akabaho akora ibyo Imana ishima.

Meddy yasezeranyije abakunzi be ko agiye gusohora album, ariko ikazaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati: “Ni album yo kuramya no guhimbaza Imana maze iminsi nkoraho, ntekereza ko ishobora kujya hanze mu gihe gito, wenda nko mu mpera z’impeshyi.”

Kubera ko abantu bamwe na bamwe bamweretse ko batifuza ko aguma mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza ahubwo akagaruka mu ndirimbo zisanzwe, yababwiye ko nta mpamvu yo gukomeza kubitindaho, kuko agomba kuba we kuruta kuba uwo abantu bashaka ko abawe.

Meddy nta cyo atabonye mu isi, ariko urukundo yerekwaga ntirwari nyakuri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.