Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi wamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo, Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, afite ibitaramo bizenguruka Kanada mu rugendo rwe rwo kudaceceka kandi azi Yesu.
Ibi bitaramo Meddy yabyise Nighti of Worship and Testimonies (Ijoro ryo Kuramya no Gutanga Ubuhamya). Bizaba ku wa 14, 15 no ku wa 22, mu migi itandukanye ya Kanada irimo Montreal, Toronto, Ottawa, Vancouver na Edmond.
Nyuma yo gutangaza ko aretse kuririmba indirimbo zisanzwe, yongeye gutangaza ko kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo atari byo byonyine byatumye ahinduka, ahubwo ko ubuzima bwe bwose yabweguriye kuvuga ubutumwa bwerekeye Kristo.
Yabitangaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo X yahoze ari Twitter na Instagram kuri wa 17 Gashyantare 2024, agira ati: “Sindi umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo ndi umugabo wo kuvuga Ubutumwa Bwiza.”
Yarengejeho andi magambo asobanura ibyiza biri mu gukorera Yesu aho yavuze ko niba umuntu atavuga Yesu, biterwa nuko mu by’ukuri atazi uwo Yesu ari we. Yavuze ko bidakwiriye kuba uzi Yesu, hanyuma ukicecekera, ahubwo ko ukwiriye kubibwira abandi na bo bakamumenya.
Ku batazi Yesu bo, yabagiriye inama yo guhera none bakiga ibimwerekeyeho, kugira ngo ubuzima bwabo bugire igisobanuro cy’ukuri. Kuri abo bantu, uwaba yifuza kwakira Yesu mu buzima bwe, uwifuza kureka iby’ubuzima (iby’isi), cyangwa akaba yumva yihebye, ashobora kumwandikira, akareba uko we n’abantu be bamufasha.
Mu minsi mike, azasobanurira abatuye muri iyo migi yo muri Kanada kumenya Yesu mu bitaramo azahakorera bizaba mu mujyo w’ibyo amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari ari kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza anatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo gukizwa.
Muri iyo ntego yo kuvuga Ubutumwa bitanyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, Meddy yavuze ko intego ye ari ukuyobora abantu ibihumbi icumi (10,000) bo muri Texas (imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho atuye) aberekeza kuri Kristo, na Miliyari (1000 000 0000) muri Afurika, ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu birimo na Canada.
Yasoje agira ati: “Ibi ntangaje mubibike, nibiba muzibuke ko nari narabivuze.” Uru rugendo, Meddy yarutangiye nyuma y’inzozi yagize, aho Yesu yamubazaga niba yakomeza kubaho atamuzi, kubaho amuzi, cyangwa guhitamo kumubera inshuti.
Atazuyaje, yahisemo kumubera inshuti. Akimara gukanguka, yatekereje ko ibyo yarose bitari iby’inzozi zisanzwe, izo ahora arota, ahubwo ko ari iyerekwa riturutse kuri Yesu. Nk’uko yabivuze mu nzozi, akemera kuba inshuti ya Yesu, yahise agira ibyo ahindura kugira ngo abigereho.
Ni bwo yaretse indirimbo z’isi kandi ubuzima bwe bwose akabwegurira kuvuga Ubutumwa Bwiza.
Reba ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Meddy
Meddy azageza Ubutumwa Bwiza ku barenga Miliyari, ni yo ntego afite.