Umuhanzi Meddy agitangaza ko avuye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bamwe mu bari abafana be barababaye ndetse bamuvaho, bamugayira umwanzuro yafashe bumva ko hari n’ubwo yazicuza akagaruka mu muziki usanzwe nk’uko byahoze, ariko aho kubikora bitangiye kuvugwa ko ari hafi gusohora album nshya.
Gusa nyuma yo kubona ko umuziki usanzwe utangiye kuzamo ibibazo, bamwe bakavuga ko uruganda rwajemo akavuyo kenshi n’amatiku rugahinduka icyo bita umwanda, batangiye gushimira Meddy bivuye inyuma, bavuga ko mu myanzuro myiza yafashe harimo n’uwo kureka uwo muziki usanzwe bamwe bita uw’isi (secular music).
Umwe mu bakurikirwa cyane kuri X yahoze yitwa Twitter ukoresha amazina ya No Brainer (Kanisekere) ari mu bemera ko Meddy yafashe icyemezo cya kigabo. Yagize ati: “Ubu ni bwo nsigaye mbona ko Meddy yafashe icyemezo cya kigabo, gukorera Uwiteka nta gihombo kirimo.”
Kubera ko hari abahanzi birwa bakinirwaho, bagashinjwa amakosa menshi harimo na bamwe bashinjwa kwitabaza abapfumu kugira ngo bagire igikundiro mu bantu kandi ibikorwa byabo bigere kure, No Brainer yakomeje avuga ko na Medd iyo atava muri uyu muziki usanzwe ngo age mu wo kwamamaza ubutumwa bwiza aba ari umwe mu bari gukinirwaho.
Yagize ati: “Ubu baba birirwa bamukiniraho uko bishakiye.” Yaboneyeho no gutangaza amakuru abantu benshi batazi ariko bamwe bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bw’uko Meddy agiye gushyira hanze album y’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza.
Yagize ati: “Ahubwo amakuru mfite ni uko vuba aha araduha album ya Gospel.” Yakomeje abaza ati: “Ni bande mwiteguye kuzamubona mu mwaka wa 2025 ataramira muri BK Arena hano mu Rwanda?”
Meddy afite igitaramo (ijoro ryo kuramya Imana no gutanga ubuhamya) azakorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho we n’umuryango we batuye, ku wa 29 Nzeri 2024, aho kwinjira bizaba ari Amadorali 50 ku mwanya usanzwe n’Amadorali 100 mu myanya igenewe abantu b’umumaro (VIP).