Umuhanga mu mitekerereze ya muntu (psychologist) David Zuccolotto yavuze ko kubwira abantu banyuze mu ihungabana rikomeye ko Imana ari yo yabageneye imibabaro yabo bishobora kubagiraho ingaruka mbi no kubangamira umubano wabo n’Imana.
Mu nyandiko y’ibitekerezo (op-ed) yasohoye ku wa 30 Gicurasi 2026, Zuccolotto yavuze ko hari Abakristo benshi babwira abarokotse ihohoterwa, intambara, gushimutwa cyangwa ibindi byago ko "Imana itanga ibigeragezo umuntu ashobora kwihanganira gusa", nyamara kuri bamwe muri abo bantu ayo magambo ashobora kumvikana nk’aho Imana ari yo yateguye ibibi byababayeho.
Yagaragaje ko nubwo abantu bamwe bashobora kurushaho kwegera Imana nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye, ibyo bitavuze ko imibabaro yari ikenewe kugira ngo bagere kuri uwo mubano n’Imana.
Uyu muhanga yavuze ko ihungabana rikuraho bimwe mu bitekerezo abantu baba bafite ku buzima, bigatuma babona neza intege nke zabo, uko bakeneye Imana n’abandi bantu ndetse n’ukuri kw’ibintu batari basanzwe bazirikana.
Yifashishije amagambo yo mu Mubwiriza 7:2 ndetse n’umugani wa Yesu w’inzu yubatswe ku rutare n’iyubatswe ku musenyi, Zuccolotto yavuze ko ibigeragezo bitarema ukuri gushya ahubwo ko bigaragaza ibyari bisanzwe bihari.
Yamaganye imyumvire ivuga ko Imana itegura ihohoterwa, gufatwa ku ngufu cyangwa ibindi bikorwa bibi kugira ngo umuntu abe umunyembaraga cyangwa umunyamwuka. Yavuze ko nubwo Imana ishobora gukorera hagati mu bihe bibi, bidakwiriye gusobanurwa nk’aho ari yo iba yabiteguye.
Zuccolotto yagaragaje ko urupfu rwa Yesu Kristo ku musaraba na rwo ruterekana ko ikibi kiba cyiza, ahubwo rwerekana ko Imana itareka ikibi ngo kibe iherezo ry’ibintu. Yavuze ko umuzuko wa Kristo ari ikimenyetso cy’uko Imana ishobora kunesha ikibi aho kugishyigikira.
Yongeyeho ko mu gufasha abakize ihungabana, ari ngombwa kubabwira ko ibyo banyuzemo byari ibibi kandi ko Imana itabyoherereje, ariko ko itabatererana kandi ishobora kubakiza ibikomere batewe n’ibyo banyuzemo.
Uyu muhanga yavuze kandi ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu banyuze mu ihungabana bugaragaza ko hari abavamo bafite ukwizera gukomeye cyangwa impuhwe nyinshi, ariko ko iryo terambere ridaterwa n’ihungabana ubwaryo ahubwo rituruka ku nkunga, ku kwizera no ku ihumure bahabwa nyuma y’ibyo bihe.
Yasoje avuga ko ubutumwa bw’ingenzi abarokotse ihungabana bakeneye kumva atari uko Imana yohereje imibabaro yabo, ahubwo ko iba iri kumwe na bo hagati muri iyo mibabaro kandi ko ikibi kitazigera kigira ijambo rya nyuma.