× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy agiye gushyira hanze indirimbo yise “Blessed” yateguje kuva mu 2022

Category: Artists  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Meddy agiye gushyira hanze indirimbo yise “Blessed” yateguje kuva mu 2022

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yatangaje ko mu rugendo rwe rw’Ivugabutumwa rikubiyemo no kwamamaza Ubutumwa Bwiza ari hafi gusohora indirimbo ya gatatu yise Blessed.

Ni indirimbo ya gatatu azaba ashyize hanze nyuma yo gutangaza byeruye ko atazongera kuririmba indirimbo z’isi, ahubwo ko agiye kwiyegurira Ivugabutumwa kandi akajya anyuzamo akanasohora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza gusa.

Izo ndirimbo ebyiri zabanje ni iyitwa Grateful yasohotse mu wa 2023 n’iyitwa Niyo Ndirimbo yasohotse mu wa 2024, akaba yarakoranye na Adrien Misigaro. Yatangaje ko iyi ya gatatu yise Blessed na yo iri hafi, icyakora ababyibuka neza bahise bibuka ko yayitangaje mbere yo gusohora Grateful.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo yatangaje ko ari hafi gushyira hanze indirimbo yise Blessed abantu bayitegerezanya amatsiko menshi, bigera mu mwaka wa 2023 atarayishyira hanze, aho asohoreye indirimbo asohora izindi zitarimo Blessed.

Iyi ndirimbo Blessed izaba ibaye igisubizo ku bantu benshi bakunda uyu muhanzi, dore ko bahora bamusaba indirimbo nshyashya, by’umwihariko kandi izaba ibaye igisubizo cy’ibaruwa aherutse kwandikirwa imusaba gusohora indi ndirimbo.

Uwamwandikiye ni umwe mu bakoreha imbuga nkoranyambaga ku izina rya Tito Hare (Tito Harerimana) ukurikirwa n’abagera hafi ku bihumbi ijana, wandikiye Meddy ibaruwa ifunguye igira iti:

“Ku muhanzi dukunda Ngabo Médard (Meddy), Nk’umufana wawe ugukunda kandi ukwifuriza ibyiza byose Imana itanga harimo no gukomeza kwaguka mu muziki wawe, nkwandikiye iyi baruwa nuyibona uzansubize.

Mu by’ukuri iyo wasohoraga indirimbo nshya namaraga byibura icyumweru nyicuranga inshuro zitari munsi ya 30 ku munsi kugeza ubwo indirimbo yawe nyifashe mu mutwe (indirimbo zawe hafi ya zose ndazizi mu mutwe) na n’ubu ni ko bikimeze.

Kuva muri za 2008 niga mu mashuri abanza (Primary) nakundaga indirimbo zawe cyane icyo gihe nazifataga mu mutwe ntarinze kuzicuranga kuko nazumvaga akenshi kuri Radio Rwanda mu ndirimbo zasabwe saa 14:00, gusa aho nashyiraga urushinge hose narazihasanganga cyane cyane kuri Radio Salus, Radio 10, Contact FM, ….

Kubera ko icyo gihe zabaga ari zo ndirimbo ziyoboye mu Rwanda, icyo gihe hari hakigezweho icyo bitaga Top 10 ku ma radio menshi, wasangaga indirimbo zawe ari zo ziyoboye izindi.

Kuva icyo gihe nari mu rukundo rukomeye n’indirimbo zawe. Si byo gusa nawe naragukundaga kugeza n’uyu munsi, uko nakuraga ni na ko nagendaga mbona itandukaniro ryawe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, atari uko uri umuhanga mu kuririmba gusa ahubwo n’imyitwarire (discipline) yawe yari agahebuzo, nta bwo nkuzi mu nkuru ziri aho z’amafuti mu nkundura (saga) ya hato na hato nk’ayahozeho cyangwa ari ho uyu munsi. Uri umuhanzi warinze izina rye ku buryo n’utagufana akugomba icyubahiro.

Hari icyo nkwifuzaho, mu nshingano nyinshi ugira, mu mwanya wawe muto ni ukuri kora iyo bwabaga ukore mu nganzo uduhe indirimbo nshya pe! Ni ukuri kuva mu kwa mbere wasohora "Niyo Ndirimbo" twumvaga ko wenda bitinze mu kwa 5 uzaba waduha indi, ndabizi urabizi kundusha ko dukunda indirimbo zawe ariko ni ukuri umva ubusabe bwanjye n’abandi benshi batavuga uduhe indirimbo nshya.

Natangiye ngusaba ko nubona ino baruwa uzansubiza ariko n’iyo utansubiza ariko nubona ubu butumwa uzumve ko buvuye ku mutima w’ukwifuriza icyiza, ubundi wongere unezeze imitima yacu uduha indi ndirimbo nshya!

Sinasoza ntagushimiye ku bw’Impano yawe y’agatangaza Imana yaguhaye kandi n’uko wayikoresheje neza ikakugurira umumaro, umuryango wawe natwe tukanyurwa na yo.
Komeza waguke kandi ugwize, ukomeze ugire ubuzima buzira umuze wowe n’umuryango wawe.
Gira amahoro.
Yari umufana wawe UGUKUNDA: Tito HARERIMANA.”
Iyi baruwa yanditswe ku wa 16 Nzeri 2024, ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bikaba byumvikana ko iyi ndirimbo Blessed iri hafi gusohoka izaba igisubizo cyiza kuri Tito no ku bandi bakunzi ba Meddy.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.