× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbere yo gutarama, Fabrice & Maya bagejeje ibihangano bisize ubuki ku mbuga nkoranyambaga

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mbere yo gutarama, Fabrice & Maya bagejeje ibihangano bisize ubuki ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihe habura iminsi mikeya ngo bataramire abakunzi babo, Fabrice & Maya bashyize ibihangano byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye basanzwe bakoresha.

Kuri ubu ushobora kubona indirimbo z’aba baramyi babarizwa mu muryango uzwi nka Heavenly Melodies Africa ku mbuga nka Spotify, Apple Music, iTunes, Boom Play na Deezer.

"Reka ndamuhimbaze" ni imwe muri izo ndirimbo. Iyi ni imwe mu ndirimbo nabashije gufungura. Iyi ndirimbo ikoze mu njyana y’inyamerika, ni imwe mu ndirimbo nziza cyane ziteye amatsiko Kandi ziryoheye amatwi. Ni imwe mu ndirimbo byitezweho ko zizaryoshya stage kuri iki cyumweru.

Wasura izi mbuga Kandi ugakurikirana indirimbo nka Sifa na Shangwe, Emmanuel, Nje gushima, Jina lenye nguvu, Elohim, Christ our King n’izindi...

Ibi bikozwe mu gihe tariki 02/06/2024 kuri CLA Nyarutarama hateganyijwe igitaramo cyo kumurika Album cyiswe "Transformation Africa".

Ni igitaramo cyo ku rwego rwo hejuru cyateguwe n’umuramyi akaba na Producer Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bakomoka i Burundi ariko bakaba batuye mu Rwanda.

Muri iki gitaramo, iyi couple izafatanya na couple ya Apotre Appolinaire & Jeannette mu kuzana ibyishimo mu mitima y’abazitabira. Amakuru Paradise yamenye ni uko Apotre Appolinaire n’umufasha we bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Abajijwe kuri iki gitaramo ubwo yaganiraga na Paradise, Fabrice yagize ati: "Ni igitaramo kidasanzwe kuri twe dore ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gushima Imana ku bw’ibikorwa tumaze imyaka dukora bigamije kuzamura abaramyi binyuze mu itsinda rya Heavenly Melodies Africa."

Tariki ya 01/03/2020 muri Kigali Arena habereyemo igitaramo cy’uburyohe cya James & Daniella bamurikaga Album yabo ya mbere bise ’Mpa amavuta’, ni igitaramo cy’umwuhariko cyaririmbyemo abaramyi baririmbana ari babiri nk’umugabo n’umugore.

Mu baririmbye muri iki gitaramo hakaba harimo n’iri tsinda rya Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana (Fabrice & Maya) ari naho bafatiye amashusho y’indirimbo nziza cyane ’Muremyi w’Isi.

Abajijwe ku mwihariko w’iki gitaramo, Fabrice yagize ati: "Iyi concert izaba cyane cyane ifite umwihariko w’ivugabutumwa muri buri kantu tuzakora! N’uzagakora wese! Burya usomye inyishu zanjye wabona ko ndikugerageza kudashira imbere abantu bazakora kugira tuzaze twiteze icyo Yesu akora uwo musi."

Yakomeje agira ati: "Yego Yesu Kristo azabikora anyuze mu bantu ariko munkundire muri iyi misi tubanze tuvuge kuri message iri muri Transformation album then tuzagaruke nyuma kubantu wenda twatumiye."

Avuga ku mvano y’Ijambo transformation bifashishije nk’intego y’iki gitaramo, yagize ati" Transformation kuri twe ni mssage yaje mubuzima bwacu nk’ijambo Imana yaduhaye rivuga ngo kuvuga Imana, kuririmba Imana, kuja mu itorero, gutegura za concerts nimba bitaduhindura mubuzima bwacu cyangwa ngo binahindure aho tubaye, igihugu tubamo twaba dukora ubusa.

Muri make kuki dukora ibyo dukora? Aha yashimangiye ko iki gitaramo kigamije guhindura imitima y’abantu no kunyaga Satani imitima yanyaze binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa bukura abantu mu bwami bw’umwijima bukabatuza mu Mucyo ari wo Kristo Yesu."

Abajijwe ku impamvu atatumiye couple ya James & Daniella - couple bafitanye umurunga w’Imikoramire, yirinze kugaragaza impamvu. Ati: "James na Daniella ni inshuti zacu dukunda cyane kandi nabo baradukunda cyane. Dusanzwe dukunda gutumira abandi bahanzi mu bintu byinshi nka Overflow dusanzwe dutegura tugatumira abantu benshi."

Ku bijyanye na "Overflow nayo izaba mu gihe cya vuba, ni umugoroba wo kuramya Imana utegurwa na Heavenly Melodies Africa -Itsinda rigamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye hagamijwe kurushaho kwimakaza ubwami bwa Kristo mu mitima.

Kuri ubu iri tsinda rikaba rikorera mu bihugu nka Kenya, Uganda, Uburundi ndetse n’u Rwanda. Iki gitaramo Overflow kikaba giteganyijwe mu kwezi Kwa 10/2024.

Heavenly Melodies Africa yatangiye le 15-05-2005 ritangijwe na Producer Fabrice Nzeyimana. Mu mwaka wa 2011 nibwo yaje guhura na Maya biyemeza gufatanya guteza imbere mu murimo w’Imana ari nabwo yinjiy mûri Heavenly Melodies Africa baza gukora ubukwe mu mwaka wa 2014.

Umva ALbum "Transformation Album" ya Fabrice, Maya & Heavenly Melodies Africa:
————————
1. Spotify: KANDA HANO

2. Apple Music: KANDA HANO

3. Boom Play: KANDA HANO

4. Deezer: KANDA HANO

Fabrice & Maya bagiye gukora igitaramo gikomeye

Apotre Appolinaire araye muri Kigali

Iminsi irabarirwa ku ntoki Fabrice na Maya bagakora igitaramo cy’amateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.