Umuririmbyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tuyisenge Jeannette, uzwi cyane ku izina rya Mama Beza, yamaze guhindura izina rya YouTube channel ye.
Uyu muhanzikazi umaze igihe ashyira imbere ubutumwa bwo gukomeza imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo, muri Gicurasi 2025, yafashe icyemezo cyo guhindura izina rya YouTube channel ye yitwaga Tuyisenge Jeannette, ayita izina rigufi TUYISENGE.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jeannette yasobanuye impamvu y’iki cyemezo agira ati: “Izina Tuyisenge Jeannette ryari rirerire, bigatuma abarishakisha kuri YouTube bibavuna. Rero, nahisemo kuborohereza, nshyiraho izina rimwe ari ryo TUYISENGE. Nayihinduye muri Gicurasi 2025.”
Uyu muhanzikazi w’i Muhanga, wamamaye cyane mu ndirimbo ye “Inshuti”, amaze kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bazamukanye imbaraga mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ibihangano bye birimo kandi indirimbo Barahiriwe aheruka gushyira hanze, Ntituvumika, n’izindi zifatika, zarushijeho gufasha benshi mu kuramya Imana.
Himbaza Imana Live Concert – Tariki 10 Kanama 2025"
Ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, mu Karere ka Muhanga, hazabera igiterane gikomeye cyiswe “Himbaza Imana Live Concert”, cyateguwe na Jeannette ubwe. Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa EAR Gitarama (Siyoni) kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Munani z’amanywa.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi ateguye igiterane cye ku giti cye, kizahuza abakunzi b’indirimbo za Gospel n’abaramyi batandukanye bazwi mu Gihugu.
Abahanzi n’Abakozi b’Imana bazitabira
Abahanzi bazafatanya na Jeannette barimo:
• Mama Music – Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zikora ku mutima zirimo iyitwa Byigana.
• J. Pierre – Azwiho ubuhanga mu ndirimbo zifite inyigisho zikomeye.
• Claire – Umuhanzikazi w’indirimbo zituje ariko zifite ubutumwa bufasha zirimo Urakwiriye Yesu n’iyitwa Sinzatinya aheruka gushyira hanze.
• Vedaste – Azwi mu ndirimbo zo kwihana no gukiranuka.
• Bazabimenya, Fredaric, Yvette, J. Baptiste, na Alice – Bafite impano n’ubushobozi bwo gususurutsa imitima.
Abakozi b’Imana:
• Maman Fabrice – Uzigisha Ijambo ry’Imana.
• Bishop Kabayiza Louis Pasteur – Umuyobozi w’inararibonye.
• Rev. S. Eric – Azayobora igiterane.
Kwinjira ni Ubuntu!
Iki giterane gifunguriwe buri wese wifuza kwegera Imana, kuramya no gushimira. Ni umwanya wo gusabana n’Imana, no gushimangira umubano w’Abakristo n’Umuremyi wabo.
Jeannette Tuyisenge ari kugenda yigarurira imitima ya benshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi wa Gospel. Guhindura izina rya YouTube channel ye ni ikimenyetso cy’uko aharanira korohereza abafana be no gukomeza gukura mu murimo w’Imana.
Igiterane cye “Himbaza Imana Live Concert” kizaba intambwe ikomeye mu gukomeza umurimo yatangiye wo kuramya Imana y’ukuri.
INDIRIMBO INSHUTI IZAHAGURUTSA AMARANGAMUTIMA Y’ABAZITABIRA, YIREBE KURI YOUTUBE:
Ntuzahabure!
Tuyisenge Jeannette
Wow Byiza cyane Turahabaye komeza wamamare Jeannette wacu