Korali Amahoro ni korali ikorera umurimo w’ivugabutumwa kuri ADEPR Remera mu mujyi wa Kigali.
Korali Amahoro ni imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu, ikaba yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Ndaririmbira Uwiteka".
Ni indirimbo ikozwe ku buryo bw’amajwi n’amagambo (lyrics) ndetse ikaba yabimburiye urugendo bafite rwo kujya mu giterane batumiwemo mu karere ka Huye, Itorero rya Rwabuye ADEPR, Paruwasi ya Cyegera ururembo rwa Huye.
Ni igiterane cyatangiye ku wa 10 Werugwe 2024 kibimburirwa na Korali lriba yo kuri ADEPR Taba. Gifite intego iri mu Abaroma 12:1-2 hagira hati: "Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose".
Korali Amahoro ni yo ya mbere yatangiranye n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera hagati y’umwaka wa 1986 na1989. Izina "Amahoro" baryiswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi korali ifite Album zigera ku 9 harimo n’iyamenyekanye cyane yitwa "Ntabwo yakuretse".
Korali Amahoro izwi cyane mu bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda aho buri mwaka itegura igiterane gikomeye cyitwa "Amahoro Celebration", kiba gifite intego yo gushima Imana ku bw’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge yatanze mu gihugu cy’u Rwanda.
Kuwa 08 Ukwakira 2023, korali Amahoro ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Bugesera ADEPR Nyamata Parish ku itorero rya Kayenzi aha ni mu rurembo rwa Ngoma., ubu ikaba ikomereje mu karere ka Huye nyuma y’uko ihavuye kuri ADEPR Taba aho yari yatumiwe na Group y’abagabo.
Korali Amahoro yari korali nkuru i Remera mbere y’intambara, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abantu bari baratatanye borongera barisuganya bagaruka mu rusengero nyuma yo kwiyegeranya nibwo ijwi ry’mana ryamanutse riciye mu muhanuzi rigira riti: "Mbahaye izina Amahoro muzatware ubutumwa bw’amahoro", hari mu 1994.
Umwaka ushize korali Amahoro yakoze igiterane gikomeye aho bizihizaga Pasika ari ho bahise bakora indirimbo yitwa "Umurengezi". Iyi korali ifite alubumu zigera ku icyenda (9)
Zimwe mu ndirimbo za korali Amahoro dusangamo "Umurengezi", "Nabonye" ,
"Namenye" ,"Tunezerwe" ndetse n’izindi nyinshi, zose wazisanga ku murongo wabo wa YouTube "Amahoro choir official".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI AMAHORO