× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbega lmana we! Ese wari ubizi ko Korali lriba igarutse mu gitaramo cy’amavuta yise "Mbega lmana Concert" ?

Category: Choirs  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Mbega lmana we! Ese wari ubizi ko Korali lriba igarutse mu gitaramo cy'amavuta yise "Mbega lmana Concert" ?

Korali lriba mu minsi mike iri imbere igiye gutaramira abatuye Huye mu gitaramo cyiswe "Mbega Imana Concert".

Korali Iriba yatangiye tariki ya 15 Gashyantare 1995 hari kuwa 3 itangirana n’abaririmbyi 18, ikaba imaze iminsi itatu igize isabukuru y’imyaka 29. Uyu munsi wa none ubu bakaba bagera mu baririmbyi 140 kandi bagikomeje kwaguka.

Mbega lmana Concert ni igitaramo gifite intego iri muri Zaburi 86: 9-10 "Mwami, amahanga yose waremye azaza, Akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe.Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza bitarondoreka, ni wowe Mana wenyine".

lki gitaramo kizabera ku itorero rya ADEPR Taba, ururembo rwa Huye aha ni mu ntara y’Amajyepfo ahazwi nk’i Butare. lki gitaramo kitiriwe indirimbo ya korali lriba yitwa "Mbega lmana". Ni indirimbo irimo amagambo meza kandi inaririmbitse neza iryoheye amatwi kuyumva.

Ni indirimbo ivuga ububasha bw’Imana ko buruta kumutsa inyanjya kandi imfatiro z’isi zashinzwe n’lmana. Ni muri urwo rwego na Korali lriba yifuje kwibutsa abantu uburyo lmana ikomeye kandi ikora ibitangaza bitarondoreka. Ububasha bwayo ntibugereranywa n’icyari cyo cyose.

Iki gitaramo nyirizina kizaba ku wa 25 Gashyantare 2024 ariko kizabanzirizwa n’ibikorwa by’urukundo byateguwe na Korali lriba. Muri ibyo bikorwa bya Korali biteganyijwe harimo gutanga amaraso. lki gikorwa kikaba kizakorwa ku wa Gatanu tariki ya 23 guhera saa (15:00 - 17:00) z’umugoroba.

Paradise yegereye umuyobozi wa korali lriba, Muhire Protogene, maze agira bimwe atangaza agira ati: "lki gikorwa twagitekereje kubera ko tuzi ko hari abarwayi baba barembye cyane ku buryo bakenera guterwa amaraso, ku buryo batayabonye byabagiraho ingaruka zikomeye. Utanze amaraso rero aba atanze ubuzima".

Ikindi gikorwa ni ugupima indwara zitandura. lki gikorwa nacyo kizatangira ku wa Gatanu saa cyenda ariko no ku cyumweru mu gihe cya igitaramo kizaba kiri kuba uwifuza kwipimisha azapimwa hazaba hari abaganga bapima ubuzima bw’abantu uko buhagaze.

Umuyobozi wa korali Iriba yongeyeho ko iki gikorwa cyatekerejweho mu rwego rwo gushishikariza abantu bose kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze bityo bafate ingamba zo kubusigasira kurushaho.

Ati: "Turifuza kugira abakristo bazima, turifuza kubona Abanyarwanda bazima bafite ubuzima buzira umuze, dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kwipimisha indwara zitandura hakiri kare bitanga amahirwe yuko zishobora kuvurwa zigakira".

Mu ndwara zitandura hazapimwa "umuvuduko w’amaraso" na "Diabetes", mu zandura harimo Hépatite B na Hépatite C. Kandi byose ni ubuntu.

Si ibyo gusa kuko hazakorwa n’igikorwa cyo gusura abarwayi kwa muganga iki nacyo kizakorwa kuri uyu wa Gatanu ubanziriza igitaramo saa cyenda z’umugoroba (15:00).

Yakomeje agira ati: "Ku cyumweru rero guhera saa 14:00 ni igitaramo nyir’izina aho tuzaba tunizihiza isabukuru y’imyaka 29 Korali Iriba imaze ikora umurimo w’Imana".

Ati: "Mu by’ukuri ineza y’Imana twarayibonye kandi ntidushobora kwibagirwa ibyiza yadukoreye, yaturuhuye imitima, yaratwaguye niyo mpamvu imitima yacu ishima Uwiteka".

lki gitaramo Mbega lmana Concert kizabanzirizwa n’amateraniro yo ku cyumweru asanzwe guhera saa tatu kugera saa sita ( 09:00-12:00), hakurikireho kwakira abashyitsi bishyira isaha ya saa Munani igitaramo gitangire kugeza sakumi n’ebyiri (14:00-18:00).

Muri iki gitaramo na Korali ltabaza izafatanya na Korali lriba kuvuga lmirimo n’ibitangaza lmana yakoze. Hazaba hari n’Umushumba mukuru w’ururembo rwa Huye Rev. Tharcise Ndayishimiye

Muri uyu mwaka wa 2024 Korali lriba irateganya kuzakora ikindi gitaramo kizaba mu mpeshyi ndetse n’ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino ndetse no gufatanya n’andi makorari baturanye, by’umwihariko ayo bakorana umurimo w’Imana ku i Taba mu bikorwa bitandukanye nk’ amavuna n’ibindi bikorwa bitandukanye.

lyi korali ifite indirimbo zamenyekanye cyane ndetse ziranakundwa bitangaje nka "Ntakibasha", "Wamunsi wageze", "Mbega lmana", "Nzabana nawe", "Irakubaha", "Komera ukomeze n’abandi" na "Jehovah Shammah" n’izindi nyinshi.

Korali Iriba yateguye igiterane gikomeye

Muhire Protogene Perezida wa Korali Iriba

Korali Itabaza nayo izafatanya na Korali Iriba

Korali Iriba yateguye igiterane Mbega lmana Concert

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.