× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mba numva umuziki nzawugwamo! Umuramyi Emmy washyize hanze indirimbo nshya yise "Nisanzeyo "

Category: Artists  »  May 2024 »  Alice Uwiduhaye

Mba numva umuziki nzawugwamo! Umuramyi Emmy washyize hanze indirimbo nshya yise "Nisanzeyo "

Twagirumukiza Emmanuel ni umuramyi uzwi nka Emmy akaba amaze iminsi mike ashyize hanze igihangano cyiza cyane yise "Nisanzeyo".

Kuri uyu 16 Gicurasi 2024 ni bwo umuramyi Emmy ukomoka mu karere ka Bugesera
yashyize hanze igihangano kimaze gukundwa n’abatari bake mu minsi mike amaze hanze, akaba ari indirimbo yise "Nisanzeyo".

Ni indirimbo ifite amagambo meza aho atangira agira ati: "Har’ubwiza byasize umugani ubwo nagemdaga ntazi iyo njya nshakisha urumuri rwarasira mu mutima ku musaraba niho narukuye ndetse n’imbohe*3 zimenyeshwa ko zibohowe, kandi n’imvune z’imitima zirakize".

Mu nyikirizo agira ati: "Nisanzeyo kuko nahiriye sinzatinya namurikiwe n’umucyo agakiza k’ubuntu bwawe katumye mba umwana mu rugo".

Mu busanzwe uyu muramyi avuka mu muryango w’abana 7 akaba ariwe mfura muri abo bana. Emmy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022, akaba amaze gushyira hanze ibihangano 4 by’ amajwi n’amashusho.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Paradise, uyu muramyi Emmy yagize ati: "Kuva niga primary nakundaga imiziki kugeza ubu numva nzawugwamo kuko nakuze niyumvamo kuririmba.

Intego yanjye rero ni iyo kwagura Ubwami bw’Imana kugeza ku mpera y’isi, kandi nyuma yo gusohora indirimbo nshyahyashya "Nisanzeyo" nkomeje kubaha izindi buri kwezi ngiye kujya nsohora indirimbo nshya.

Emmy avuga ko buri kwezi agiye asohora indirimbo nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Emmy komerrezaho nukuri byiza cyane Imana igushyigikire

Cyanditswe na: Habyarimana Jean pierre  »   Kuwa 24/05/2024 05:28

Emmy komerrezaho nukuri byiza cyane Imana igushyigikire

Cyanditswe na: Habyarimana Jean pierre  »   Kuwa 24/05/2024 05:28