Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kwaguka no kwakira impano nshya, umuhanzi mushya Mapendo Vanessa yinjiye muri uru ruganda azanye intego yo gukomeza guhumuriza no gukomeza ukwizera kw’abantu.
Uyu muhanzikazi ukomoka mu Karere ka Muhanga yijeje gutangirana imbaraga n’icyizere, yifashishije impano ye mu kuririmba ubutumwa buhumuriza imitima.
Indirimbo ya mbere ya Mapendo Vanessa yitwa “Ni Mwiza,” iteganyijwe gusohoka mu mpera z’iki Cyumweru, hagati yo ku ya 18 na 19 Mata 2026. Ni indirimbo igaruka ku butumwa bw’ingenzi bwo kwibutsa abantu ko batagomba gucika intege cyangwa kwiheba, kuko Imana ibazi kandi ikabitaho.
Muri iyi ndirimbo, Mapendo Vanessa aririmba agaragaza ko nubwo ubuzima bushobora kuzana ibigeragezo byinshi, Imana iguma ari nziza iteka ryose. Iyo avuze ati “Ni Mwiza uwo Mwami ni Mwiza,” aba ashimangira ko Umwami Imana atigera ahinduka, kandi ko ari isoko y’ihumure n’ibyiringiro ku muntu wese uyizera.
Uretse iyi ndirimbo ya mbere, Mapendo Vanessa agaragaza ko afite indi mishinga iri imbere, aho ateganya gukomeza gukora ibindi bihangano bya Gospel bizafasha abantu gukomera mu kwizera no kubona icyizere mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni urugendo rugaragaza ko ataje gusa nk’umuhanzi, ahubwo ko aje nk’umuvugabutumwa wifashisha umuziki.
Kwinjira kwa mu muziki wa Gospel Mapendo Vanessa ni indi ntambwe nziza yerekana ko uru rwego rukomeje kubona amaraso mashya.
Indirimbo “Ni Mwiza” itegerejwe na benshi, kandi ishobora kuba intangiriro y’urugendo rwiza rw’umuhanzikazi ushobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abamwumva, abibutsa ko Imana ihora ari nziza kandi ko itajya ita umuntu wayiringiye.
Sogongera ku ndirimbo agiye gusohora! Ni Mwiza