Umuramyikazi mushya Mapendo Vanessa akomeje gushimangira ko ataje gukinira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026 yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Mu Kuboko Kw’Iwe,”
Ni indirimbo ya kabiri asohoye nyuma ya “Ni Mwiza” yamwinjije muri Gospel nyarwanda.
Uyu muhanzikazi wari umaze iminsi ateguza iyi ndirimbo, yayisohoye iri kumwe n’amashusho yayo, yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bamaze gutangira gukurikira ibikorwa bye.
“Mu Kuboko Kw’Iwe” ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bantu bari mu bihe bikomeye, ibabwira ko Imana ari yo buhungiro nyabwo mu gihe cy’amakuba n’ibigeragezo.
Mu magambo ari muri iyi ndirimbo, Mapendo Vanessa agaragaza umuntu wari waracitse intege, wihebye ndetse akumva nta we umwumva, ariko nyuma akumva ijwi ry’Imana rimuhumuriza.
Aririmba agira ati: “Amarira yuzuye umutima wanjye, kwiheba byabaye ubuturo bwanjye… Ijwi rirenga rirampamagara riti: ‘Mwana wanjye turi kumwe.’”
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, uyu muramyi agaruka cyane ku kuboko kw’Imana nk’ahantu hari ubuhungiro, imbaraga n’ubuzima bushya.
Ati: “Mu kuboko kw’Iwe ni ho hari ubuhungiro, ni ho hari imbaraga, ubundi buzima n’icyizere.”
Iyi ndirimbo ije nyuma y’iyo yise “Ni Mwiza” yasohotse ku wa 18 Mata 2026, indirimbo yamufashije kumenyekana cyane mu bakunzi ba Gospel kubera ubutumwa bwayo bwibutsaga abantu ko Imana ihora ari nziza n’iyo ubuzima bwaba bugoye.
Abamaze kureba “Mu Kuboko Kw’Iwe” bavuga ko uyu muhanzikazi ari kugaragaza impano idasanzwe ndetse n’ubushobozi bwo gutanga ubutumwa bukora ku mitima y’abantu banyuze mu bihe by’icuraburindi.
Amashusho yayo yakozwe na MBAGWE FILM mu gihe amajwi yatunganyijwe na MUSEKURA Jean, ibintu byatumye iyi ndirimbo iza ifite ubuziranenge buri hejuru.
Mu butumwa yahaye abakunzi be nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Mapendo Vanessa yashimiye abantu bakomeje kumushyigikira kuva yatangira uru rugendo rwa Gospel.
Yagize ati: “Nejejwe no kubasangiza indirimbo yanjye nshya ‘Mu Kuboko Kw’Iwe’. Ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwirukira ku Mana igihe cyose bari mu bibazo cyangwa mu bihe bikomeye.”
Yakomeje ashimira abakomeje kumwereka urukundo no kumushyigikira muri uru rugendo rushya yatangiye, abasabira umugisha w’Imana.
Nubwo akiri mushya mu muziki, Mapendo Vanessa akomeje kugaragaza ko afite umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bw’ihumure no kwizera ku bantu, ibintu benshi batangiye kubona nk’intangiriro nziza y’umuramyi ushobora kuzagira ijambo rikomeye muri Gospel nyarwanda.
Reba MU KUBOKO KW’IWE ya MAPENDO Vanessa kuri YouTube usubizwemo imbaraga cyangwa uzongererwe