× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Manirareba Herman wigeze kwifuza kuyobora u Rwanda agiye gukora ubukwe

Category: Wedding  »  3 months ago »  Pastor Rugamba Erneste

Manirareba Herman wigeze kwifuza kuyobora u Rwanda agiye gukora ubukwe

Manirareba Herman ni izina ryamamaye mu Rwanda mu buryo bwihuse bitewe n’amateka ye atari asanzwe mu itangazamakuru no mu myizerere ye idasanzwe. Ubu afite ubukwe!

Uyu musore wigeze kuvugisha benshi mu mwaka wa 2018 ubwo yatangazaga ko yifuza kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse akavuga ko yifuza kwicara ku ntebe yo mu Rugwiro, ubu noneho aritegura kwicara ku ntebe y’urugo rwe nk’umugabo wubatse.

Manirareba yigeze no kuvugwa cyane ubwo yajyanaga Kiliziya Gatolika mu nkiko, ashinja Mgr Thaddée Ntihinyurwa, wahoze ayobora Diyoseze ya Kigali, kuba yaremeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa b’i Kibeho. Icyo gihe, ibi bikorwa bye byateje impaka ndende mu itangazamakuru no mu bantu benshi, bituma izina rye rirushaho kumenyekana.

Ubu ariko, ibintu byahinduye isura. Uwo wigeze guharanira politiki no kugaragaza ibitekerezo bikomeye mu myemerere, yabonye umwanya wo guhindura ubuzima bwe bwite.

Nk’uko bigaragara ku butumire bw’ubukwe bwe, Manirareba Herman na Uwayezu Hyacinthe bazasezerana imbere y’Imana ku wa 22 Ugushyingo 2025 muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Fransisko wa Asize, i Karama ahazwi nka Norvège, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Paradise, Herman yemeje iby’urukundo rwe n’ubukwe bwe agira ati: “Mbese wamenye ko ngiye kurongora? Nawe ndagutumiye.”

Mu butumire bwabo, bakoresheje amagambo yo mu gitabo cya Tobi 8:7 agira ati: “None ubu rero, uyu muvandimwe wajye simushatseho umugore ku bw’irari ry’umubiri, ahubwo mbigiranye umutima uzira uburyarya.”

Manirareba Herman ugiye kuba umugabo, yagiye yandikwa kenshi nk’umusore uharanira gusobanura imyemerere ye n’uburenganzira bwe bwo kuyivuganira, nubwo akenshi atumvikanye n’abayoboke b’andi madini. Ariko muri uru rugendo rushya, asa n’uwahisemo gushyira imbere ituze, urukundo, n’umuryango.

Ubutumire

Yigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Nyuma y’igihe kinini ari ingaragu, yafashe umwanzuro wo kurushinga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.