× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iradukunda Vanessa Deborah wamamaye mu gukina filime yasezeranye mu mategeko n’uwo yihebeye

Category: Wedding  »  2 months ago »  Pastor Rugamba Erneste

Iradukunda Vanessa Deborah wamamaye mu gukina filime yasezeranye mu mategeko n'uwo yihebeye

Icyamamare mu gukina Filime, Iradukunda Vanessa Deborah, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ndayambaje Damien

Ku wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, ku Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Icyamamare mu gukina filime ndetse n’umuririmbyi mu makorali atandukanye, Iradukunda Vanessa Deborah, yasezeranye imbere y’amategeko na Ndayambaje Damien.

Ni umuhango wabaye mu byishimo byinshi, witabirwa n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi, banatangarije Paradise uburyo bishimiye kubaherekeza kuri iyo ntambwe y’ingenzi mu buzima bwabo.

Iradukunda Vanessa Deborah azwi cyane mu gukina filime zifite ubutumwa bwubaka, zigaruka ku buzima bw’abantu n’uburyo umuntu ashobora kwigira, akirwanaho, kandi agaharanira guhindura isi.

Yamenyekanye mu bikorwa byinshi by’urubyiruko, aho yagaragaye nk’umwe mu bakobwa b’intangarugero mu gutanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere ndetse n’indangagaciro z’abakobwa b’Abanyarwanda.

Uretse kuba ari umukinnyi wa filime, ni umuririmbyi w’inararibonye muri korali “Ijwi ry’Ubuhanuzi” ya AEBR Batsinda ndetse no muri korali Hilos y’urubyiruko, aho yagiye agaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba, by’umwihariko no kwigisha bagenzi be indangagaciro za Gikristo.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya witabiriwe n’inshuti zabo za hafi ndetse n’abaturage, wabaye mu munezero, aho Iradukunda Vanessa yaserukanye ikanzu yera yuje uburanga, ifite agatimba gakubura hasi, aho yagiye akarahira imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ko azubaha isezerano rye nk’umugore wa Ndayambaje Damien.

Nk’uko umwe mu bitabiriye uyu muhango yabihamirije Paradise, ngo byari ibyishimo n’amarira y’ibyishimo kubona uyu mukobwa w’intangarugero mu rubyiruko ahamya urukundo rwe mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi bikagaragaza urugero rwiza ku rubyiruko rw’iki gihe.

Biteganyijwe ko Iradukunda Vanessa Deborah azasezeranira imbere y’Imana n’umukunzi we ku wa 28 Nzeri 2025, mu rusengero rwa AEBR Kacyiru. Mbere y’iyo tariki, hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera muri salle ya Ste Dominique i Kagugu.

Iradukunda Vanessa Deborah akomeje kugaragaza urugero rwiza mu mibereho ye, haba mu buhanzi, mu buzima bw’umwuka ndetse no mu rukundo.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ni ikimenyetso cy’urugendo rushya atangiye nk’umugore wa Ndayambaje Damien, urugendo ruzashimangirwa n’isezerano imbere y’Imana mu minsi iri imbere. Ni intambwe ikomeye kandi ikomeje gushimangira umuco nyarwanda wo kubaka urugo rufite indangagaciro, rukesha Imana n’amategeko.

Paradise irakomeza kubakurikiranira hafi iyi nkuru kugeza ku munsi mukuru wo gushyingirwa kwabo imbere y’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri mubigaragarira amaso yababibonye nibyiza cyane pee.ibyo twabonye bidukumbuza ibindi birimbere kuwa 28,09,2025 uko byo bizaba bigeze bityo rero umukobwa utereka ababyeyi be nkibi sinatinya kumwita ikigwari kuko nibyishimo biba bitazagaruka undi.murakoze ndabakunda cyane n’lmana irabizi!

Cyanditswe na: NiYiNDERERA chantal  »   Kuwa 20/09/2025 07:03

Nagereyeyo azaturabura

Cyanditswe na: Junior   »   Kuwa 20/09/2025 02:57