Nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo ko Bwana Herim Manirareba, atageze kuri Hope Garden Norvege mu Murenge wa Kigali ahari hateganyirijwe umuhango wo gusaba no gukwa, abari batashye ubukwe bakikubura, yatanze umucyo ku byatumye benshi bacika ururondogoro.
Bivugwa ko umupadiri wari kumuha isakaramentu ryo gushyingirwa yaba yaragiye ku mugabane w’u Burayi, bamwe bakaba bakeka ko Kiliziya Gatolika yaba yaramwangiye gusezeranya Herm nyuma y’imanza yayishoyemo kugeza ubwo akatiwe n’urukiko.
Birakekwa ko uyu wiyita Ruganzu nyuma yo kudakora isakaramentu ryo gushyingirwa, yazahitamo gukora amasezerano yo kwishyingira mu buryo bwa Gakondo, nk’uko byakozwe n’umupfumu Rutangarwamaboko utaragiye mu rusengero ngo ahabwe isakaramentu ryo gushyingirwa n’Abihaye Imana.
Manirareba Herm wiyita umuhungu wa Nyirarumaga ntiyemeranya n’imyizerere y’Idini Gatorika ku mabonekerwa ya Kibeho, aho ahakana yivuye inyuma ko ibonekerwa ryabayeho, dore ko yize mu ishuri ry’abihaye Imana, akemeza ko atari Bikira Mariya wabonekeye abakobwa, ahubwo ari umusizikazi Nyirarumaga, bikaba ari na byo byatumye amwiyitirira.
Manirareba Herm yaganiriye na Paradise agira ati: “Ntabwo nahagaritse ubukwe, ahubwo nimuriye itariki kubera impamvu itanturutseho.”
Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kumukomeza no kumwotsa igitutu, bavuga ko bari baniteze kubona ibi byo kubenga umugeni ku munota wa nyuma; abandi bati afite ikibazo cy’ihungabana akwiye gufashwa n’abajyanama mu by’ihungabana; abandi bati: “Uyu ni we wari kutuyobora nk’Umukuru w’igihugu?”
Ku by’uko yaba yabenze n’umugeni, Herm yabihakanye yivuye inyuma agira ati: “Umukobwa twabyumvikanyeho, ntiyambenze cyangwa ngo mubenge; turi kumwe ijana ku ijana. Ahubwo twabonye ko ari ngombwa kwimura itariki. Indi tuzayibatangariza mu minsi itarambiranye iri imbere.”
Yabajijwe ku bijyanye no gushyingirwa mu buryo bwa kinyarwanda akagera ikirenge mu cya Rutangarwamaboko, ariko ararucira ararumira.