× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baganizi Olivier wa Isango Star Tv yarushinze na Iragena Fabiola yakundiye ubunyangamugayo bwe

Category: Love  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Baganizi Olivier wa Isango Star Tv yarushinze na Iragena Fabiola yakundiye ubunyangamugayo bwe

Nyuma yo gusaya mu nyanja y’urukundo, Baganizi Olivier na Iragena Fabiola bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana n’imbere y’inshuti zabo, biyemeza kubana iteka ryose.

Ku cyumweru tariki 11/12/2022 ni bwo Baganizi na Iragena basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye ku rusengero rw’Abadivantiste rwa Muhima. Ni umuhango wabereye umunsi umwe n’uwo gusaba no gukwa wabereye kuri Juru Park (Rebero) muri Kigali.

Ntako bisa kubana akaramata n’ufite indangagaciro zo gukunda Imana n’abantu ari n’inyangamugayo muri byose. "Icya mbere akunda abantu akanezezwa no kubona bishimye, akunda Imana, azi kubana n’abandi neza kandi n’inyangamugayo" - Aya ni amagambo ya Baganizi mbere y’uko akora ubukwe.

Olivier na Divine basezeranye imbere y’Imana nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 25/11/2022 ku Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali nk’uko Baganizi yabitangarije Paradise.rw.

Twabibutsa ko tariki 8 Nzeri 2022 ari bwo Baganizi yashinze ivi ku butaka, asaba umukobwa yihebeye kuzamubera umugore, undi ahita amwemerera kuko nawe yasaye mu rukundo. Ibirori byo gutera ibi, byebereye kuri Chez Robert mu Kiyovu muri Kigali.

Icyo gihe Baganizi yaranezerewe cyane, aryamye abura ibitotsi, umutimanama we umuha umuti wo kujya kuri Facebook agakora mu nganzo akabona kugoheka. Yahise ajyayo maze arandika ati “Gukunda ni byiza. Iyo ukunze ugukunda….Nzagukunda none n’iteka ryose”. Umutima we wahise uruhuka, abona ibitotsi kuko yari abwiye umukunzi ikiri ku ndiba y’umutima we.

Olivier Baganizi ni umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Itangazamakuru, akaba umwe muri ba kizigenza ku Isango Star. Azwi cyane mu kiganiro cy’Iyobokamana akora cyitwa Church Service gifite umwihariko wo gutumiramo abahanzi n’amakorali imbonankubone. Anakora kandi mu kiganiro ‘Isango n’Ubumuntu’.

Hejuru y’ibyo ni umuyobozi wa Ishya C. Troupe ibarizwamo cyane urubyiruko ndetse n’abanyamakuru bakomeye, ikaba ikora ibintu byinshi bitandukanye ariko ikanakina ikinamico y’uruhererekane yitwa "Uruhuri" igamijwe gukemura amakimbirane abera mu ngo agira ingaruka ku bana.

Iyi kinamico inashishikariza urubyiruko gukora ibikwiye, kwigisha, guhindura byose hagamijwe iterambere rirambye ry’abanyarwanda. Iyi kinamico yitwa “Uruhuri” ica kuri Radio zitandukanye zo mu Rwanda. Asanzwe ari n’umwanditsi w’ikinamico, indirimbo n’ibindi.

Bakoze ubukwe buryoheye ijisho

Icyo Imana yafatanije!! Hari abavuga ko Baganizi asa cyane na Iragena

AMAFOTO: Moses NIYONZIMA

A.D: IYI NKURU IKUGEZEHO BIGIZWEMO URUHARE N’ABARIMO BRAND ZONE, KOMPANYI IKORA NEZA CYANE IBIJYANYE NA DESIGN NA PRINTING. BAKORERA MU MUJYI WA KIGALI MU ISOKO RYA NYARUGENGE. UKENEYE KASHE, KWANDIKA KU MYENDA, GUSHYIRA AMAFOTO MURI CADRE, ...BAGANE NI BO TUGUHITIYEMO. BAHAMAGARE KURI: 0784900000.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.