× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mama Jusi Choir yo muri Moshi muri Tanzania igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 mu murimo w’Imana

Category: Choirs  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mama Jusi Choir yo muri Moshi muri Tanzania igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 mu murimo w'Imana

Korali Mama Jusi Choir, ikorera mu Itorero Angilikani rya Holy Trinity riri mu mujyi wa Moshi muri Tanzania, iri kwitegura ibirori by’agatangaza byo kwizihiza imyaka 50 imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo n’ivugabutumwa.

Ibi birori bizaba ku wa 28 Nzeri 2025, kuva Saa Mbili za mu gitondo, bikazabera aho iyi korali isanzwe ikorera, ku rusengero rwa Holy Trinity Moshi.

Mama Jusi Choir ni imwe mu makorali akomeye kandi akunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu cya Tanzania no hanze yacyo. Kuri ubu, iyi korali yiteguye guha icyubahiro Imana ku byo yabashishikaje gukora mu myaka 50 yose ishize.

Mama Jusi Choir yatangiye mu mwaka wa 1975, itangira ari itsinda rito rigizwe n’abaririmbyi 11 gusa. Nyuma y’imyaka 50, imaze kugira abaririmbyi barenga 86, barimo abato n’abakuze, bose bahujwe n’intego imwe: kuririmba no kwamamaza Imana.

Mu myaka yose bamaze bakora umurimo, babashije gusura ibihugu bitandukanye barimo Malawi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Kenya, Uganda ndetse n’u Rwanda, aho bakoze ivugabutumwa rinyuze mu bihangano byabo byamamaza ubutumwa bwa gikirisitu.

Ku munsi nyir’izina w’iyi sabukuru, hateganyijwe ibikorwa byinshi bizaba bigaragara ko ari iby’igitangaza. Ibirori bizatangizwa n’indirimbo z’ishimwe, aho abazaba bashoboye kwitabira bazafata umwanya wo gushima Imana ku byo yakoze byose muri Mama Jusi Choir.

Hazakurikiraho indirimbo zitandukanye zizaririmbwa n’amakorali menshi yahawe ubutumire, arimo Mama Jusi Choir ubwabo, Bethlehem Choir yo muri Moshi, na VCC Tanzania Choir. Hazaba kandi n’igikorwa cya Harambee, kizaba kgamije gukusanya inkunga yo gufasha korali kubona ibikoresho bya muzika bigezweho, bizabafasha gukomeza umurimo w’Imana mu buryo bujyanye n’igihe.

Abashyitsi bitezwe muri ibyo birori barimo abantu bafite izina rikomeye mu Itorero n’imiryango y’ivugabutumwa, barimo Rev. Selestine Bulemo, uzaba ari Umuyobozi Mukuru; Mhe. Yonah Sonelo, uzaba umushyitsi mukuru; ndetse na Mch. Daniel Mgogo, uzaba umwigisha w’Ijambo ry’Imana kuri uwo munsi.

Mu rwego rwo gukomeza kurushaho kubaka umurimo w’Imana binyuze mu muziki, umuyobozi mukuru wa Mama Jusi Choir, Titus Ezra Sambay, yagaragaje indi ntambwe yateye ku giti cye binyuze mu ndirimbo nshya aherutse gushyira ahagaragara ku itariki ya 1 Nyakanga 2025, yise "Mungu Unanipenda" bisobanuye ngo "Imana irankunda".

Iyo ndirimbo yayihuriyemo na Rose Muhando, umwe mu baririmbyi bakomeye cyane ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Titus yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu rwego rwo gushima Imana ku byo yamukoreye, ati: “Ni indirimbo nanditse nshimira Imana ku bw’urukundo rwayo n’imbaraga zayo zanyoboye mu rugendo rwanjye rwa muzika.”

Titus yavuze ko iyi ndirimbo atayikoze nka korali ya Mama Jusi, ahubwo ko ari ku giti cye nk’umuhanzi, ndetse ko ubu iri kuri YouTube channel ye bwite yitwa Titus Band, aho abatuye isi hose bashobora kuyumviraho.

Imyaka 50 y’umurimo si mike. Mama Jusi Choir irasaba buri wese, yaba ubaririmbamo, umufatanyabikorwa, umukunzi w’indirimbo zihimbaza Imana, cyangwa se umuturage usanzwe, kuzitabira ibi birori byo kwibuka aho Imana yabakuye n’aho ibagejeje.

Abashaka gutanga inkunga bashyigikira ibikorwa by’iyi korali bashobora gukoresha konti ya CRDB ifite nimero 0152 3243 088 00, cyangwa telefone MIXX BY YAS: 06789 967 79.

Titus Ezra, nk’umuyobozi mukuru wa korali, yashimangiye ko iyi sabukuru atari iy’itsinda gusa, ahubwo ko ari igihe cyo kwibuka ko Imana ari yo yubatse, ikarinda, ikanagirira neza abakora umurimo binyuze mu buhanzi.

Mu magambo ye bwite, aganira na Paradise yagize ati: “Ndabatumira mwese mu birori byo kwizihiza imyaka 50 yacu. Nimuze dushime Imana, twibuke aho yadukuye, twiyemeze gukomeza umurimo wayo mu mbaraga n’ineza byayo.”

Isabukuru y’imyaka 50 ya Mama Jusi Choir ni igikorwa gikomeye kizaba kirimo guhesha Imana icyubahiro, gukomeza umubano uri hagati y’abakunzi b’indirimbo, no gufasha korali gutera indi ntambwe igana imbere.

Rev. Selestine Bulemo, uzaba ari Umuyobozi Mukuru

Mhe. Yonah Sonelo, uzaba umushyitsi mukuru

Mch. Daniel Mgogo, uzaba umwigisha w’Ijambo ry’Imana kuri uwo munsi.

Titus Sambay na Rose Muhando

Abagize Mama Jusi Choir bazaba bayoboye abandi mu kuramya nka ba nyiri igitaramo

Abagize VVC Tanzania Choir na bo bazaririmba muri iki gitaramo

Reba indirimbo Titus, Umuyobozi Mukuru wa Mama Jusi Choir yakoranye na Rose Muhando kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.