× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Makanika na Muhinde mu mashusho! Aloys Habi yashyize hanze indirimbo “Musomere Inzandiko”


Makanika na Muhinde mu mashusho! Aloys Habi yashyize hanze indirimbo “Musomere Inzandiko”

Umuhanzi Habiyambere Aloys, uzwi ku izina rya Aloys Habi, yashyize hanze indirimbo nshya yise Musomere Inzandiko, itanga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bari mu bihe bikomeye, ibibutsa ko Imana yirahiriye kutazongera kurimbuza amazi no mu bihe bya Nowa.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Aloys Habi yatangaje ko iyi ndirimbo yayikuye mu nzozi, aho yarose aririmba inyikirizo yayo mu masaha ya mu gitondo. Avuga ko nyuma yaho yayanditse yose, akayinoza kugira ngo itange ubutumwa bukomeza imitima.

"Iyi ndirimbo yaje ndi mu nzozi ndota ndirimba hari nka Saa Kumi za mu gitondo. Naririmbaga inyikirizo yayo gusa, ibindi bitero nabyongeyeho nyuma.” – Aloys

Mu mashusho yayo, uyu muhanzi yifashishije abanyarwenya bazwi mu Rwanda, barimo Makanika, uzwi muri filime nk’Icyaremwe Gishya n’izindi, na Muhinde, umwe mu bakunzwe cyane mu rwenya by’umwihariko muri Gen Z comedy. Aba banyarwenya bafasha kugaragaza ubutumwa bw’iyi ndirimbo mu buryo bworoshye, ariko bunimbitse.

Aloys Habi yasabye abantu gufata umwanya wo kumva neza amagambo ayigize no kuzirikana ubutumwa burimo, aho avuga ko umuntu wese uzayumva ashobora gukomeza kwizera ko ibihe bibi bigira iherezo. Yibukije abakunzi be ko inkunga yabo ari ingenzi mu gukwirakwiza iyi ndirimbo, ndetse asaba abahanzi bagenzi be kumufasha kwamamaza ubu butumwa.

"Umuntu wese uzizera iyi ndirimbo azasenge, abwire Imana ati ‘Nibutse indahiro yawe’, kandi Imana izamwiyereka. Ndasaba abakunzi banjye kunshyigikira bakayigeza kure ariko bita cyane ku magambo ayigize no kurushaho kunsengera. Abahanzi bagenzi bange nabo ndabasaba ubufatanye no kumfasha kwamamaza ubu butumwa ntanze." – Aloys

Aloys Habi, uzwi cyane mu ndirimbo Mbitse Inyandiko imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 3.4 kuri YouTube, afite ubuhamya budasanzwe kuko yavukiye amezi 12, avuka adashobora kuvuga, ariko nyuma aza kubona ijwi, ndetse agaragaza impano idasanzwe mu kuririmba no kwandika indirimbo. Ubu abarizwa mu Bushinwa, aho akomeje gukorera umuziki we.

Indirimbo ye Musomere Inzandiko ikomeje gukwirakwira, aho abafana be bayakiye neza, bayisangiza abandi, banamufasha kuyimenyekanisha. Nawe waba umwe muri abo ugasangiza bagenzi bawe Ubutumwa Bwiza.
Unga mu rya Aloys wasoje agira ati: “Imana ihe umugisha umuntu wese uri buyumve akagira impinduka muri we ndetse akayigeza no ku bandi.”

NTUGENDE UTAYUMVISE UTAZAYIBARIRWA N’ABANDI YAMAZE KUBA IKIMENYABOSE

Ubu Aloys Habi abarizwa mu Bushinwa, aho akomeje gukorera umuziki we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.