× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mahoro Isaac yatanze Inka, "Adamu azana na Eva"! Udushya twaranze igitaramo cya Vumiliya Mfitimana

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mahoro Isaac yatanze Inka, "Adamu azana na Eva"! Udushya twaranze igitaramo cya Vumiliya Mfitimana

Inkuru mbarirano iratuba, kuvuga ibyo wumvanye abandi hazamo amakabyankuru rimwe na rimwe kakazamo no gushyoma, ariko kuvuga amacumu y’urugamba warwanye burya ni ibyo kubahwa!!

Ku isabato yo kuri uyu wa 06 tariki 04 Gicurasi 2024 mu ihema ry’ibonaniro ry’ibanze rya Kaminuza ya UNILAK haberaga igitaramo cy’akataraboneka cy’Umuramyi Mfitimana Vumilia umwe mu mpano zidashidikanywaho. Yewe ndatekerezako n’abamwanga bamwemera ubwa wa mugani ngo n’utemera urukwavu yemera ko ruzi kwiruka.

Paradise.rw yari ihibereye niyo mpamvu ibi ngiye kubabwira ari amakuru y’Impano. Hari ibintu 7 umuntu utaragiriwe ubuntu bwo gukurikirana iki gitaramo yamenya. Mu bushakashatsi bwanjye bwite hari ibintu 2 maze kubona:

Biragoye kubona umudive w’umukene, ikindi biragoye kubona umukobwa w’umudive utari mwiza (nimvuga ko bose bafite ubwiza bwo ku mubiri ntimuntere ibuye kuko na Bibiliya irabizi ko habaho abakobwa beza cyane (Soma 1 Abami 1:4 wiyumvire ibya Abisagi w’i shunemu). Akarusho ni beza inyuma kandi bakanakizwa ku mutima. Twagiye:

1.Ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru:

Ku nshuro ye ya mbere uyu mutambyi kazi Vumilia yifashishije ihema rya UNILAK mu kugezaho abantu inkuru nziza abinyujije mu gitaramo ’Nyigusha live concert’. Reka mbabwize ukuri, ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru Kandi cyitabiriwe n’ingeri zose: Abakuze, abato, abadive n’abatizihiza isabato.

Ugereranyije wavuga ko abantu hagati ya 5,500-6,000 bitabiriye iki gitaramo dore ko abazi Ririya hema ni rinini cyane, ryaruzuye abandi barahagarara, ubundi bibyinira indirimbo nziza cyane.B enshi bavuze ko mu minsi izaza uyu muramyi nawe ashobora kuzuzuza BK Arena!

2.Ibyamamare ntibyari kuhatangwa!!

Abaroma 2:7 hagira hati "Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho. Iri ni ijambo riboneka mu gitabo nkunda kandi ntashobora guhangara!!

Vumilia ni umwe mu baramyi bazwiho gukorera Imana nta buryarya, kandi iyo uyikoreye nta buryarya upfa kuvuga ngo tse, Imana iti urakire!! Imana rero mu rwego rwo kumwubahisha, iki gitaramo cye cyitabiriwe n’ibyamamare; Abahanzi ndetse n’abanyamakuru!

Duhere ku bana bo mu rugo i kambere barimo umuramyi Furaha Berthé, Mahoro Isaac, Phanuel uzwi mu ndirimbo "Inzu itava" wanayiririmbye muri iki gitaramo, Celine Uwase umukobwa w’i Rubavu wanamufashaga kuririmba wari wambaye neza cyane kuri uwo munsi,...n’igitaramo kandi cyitabiriwe na Madederi uzwi cyane muri Papa Sava, Divine Nyinawumuntu uzwi mu ndirimbo "Urugendo", n’abandi.

Si abahanzi gusa dore ko n’abanyamakuru bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi: Esca Fifi wa Radio TV 10 n’umugabo we mu mategeko Bonheur (Adamu yazanye na Eva) bari bafatanye agatoki ku kandi, Mc Theos wa Life Radio na Agape Tv, Peace Nicodeme wa Magic FM, Peacemaker Pundit wa IGIHE na Isibo FM uzwi mu kiganiro Isibo Radar, hari kandi abahagarariye ibinyamakuru nka Paradise, Himbaza Tv n’ibandi.

3.Umuziki mwiza wa Live!!

Mu byashimishije abitabiriye iki gitaramo ni umuziki mwiza wa live!! Babifashijwemo na Koda Band imwe muri Band zizwiho gutanga umuziki w’akataraboneka na sonorization y’akasamutwe, Itsinda rya Vumilia n’abamufashaka barimo Celine Uwase na mukuru we uzwi nka Fofo ntibatengushye imbaga ya benshi mu bitabiriye iki gitaramo. Vumilia yaririmbye indirimbo zirimo Mwami wanjye, Ibaho, Nanubu, Nyigisha n’izindi.

Amakorali nka Way of Hope y’i Remera, Intwari za Kirisito kuva i Musanze, Hope in Christ ya Kicukiro Centre, umuramyi Bigirimana Phanuel wamamaye mu ndirimbo yiswe Inzu itava, bahembuye imitima mu majwi meza n’umuziki uyunguruye.

4.Kubyina, kwirekura nk’abarokore!!

Muri iki gitaramo abantu banyuzwe no kubona uburyo Vumilia n’itsinda ryamufashaga n’amakorali yose babyinaga birekuye. Ibi byafashe bugwate abantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bituma nabo batambira Imana karahava.

Umwe mu baganiriye na Paradise.rw yavuze ko kuri ubu iri torero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 rikwiriye gushimirwa kuko basigaye birekura bakanisanzurira imbere y’Imana butandukanye no hambere.

5.Vumilia yahawe amafaranga karahava!!!

Uyu muramyi wivugira ko yatangiye umuziki atazi ko azagera ku rwego ariho ubu, yabonye ko Imana ibye ibirimo muri iki gitaramo! Ahagana muma saa kumi n’ebyiri nibwo hashyizweho umwanya wo gushyigikira iyi zahabu. Uwabimburiye abandi ni umugabo wivugiyeko yaturutse i Abu Dhabi azanywe no gushyigikira Vumilia ahita amuhereza amadorali 1,000 abikorera imbere y’imbaga.

Ibi byakoze ku mitima ya benshi bituma birekura bitanga uko bashoboye kugira ngo bashyigikire uyu muramyi uzwiho kutishyuza ibitaramo. Mu bamushyigikiye harimo Furaha Berthe witanze amadorali 100 (USD), Korali Abarimbuzi 300k, Mc Sankara na Koda Band bamwemereye kuzamukorera indirimbo ikoze mu buryo bwa live, Itsinda ry’abanyamakuru ryamwemereye ibihumbi 150 Frw n’abandi.

6.Mahoro Isaac yagabiye ababyeyi ba Vumilia;

Mu gihe benshi bakomezaga gutera inkunga Vumilia, umuramyi Mahoro Isaac wo mu karere ka Bugesera wari umaze iminsi mbarwa asohoye indirimbo "Yarambohoye" yabonye ko kuva Vumilia yarahesheje ishema itorero abarizwamo n’igihugu bifite ivomo, ahitamo kugabira ababyeyi ba Vumilia Inka idakurirwa ubwatsi nk’ikamba ry’uburere bwiza bahaye Vumilia. Aba babyeyi bari bitabiriye ibi birori buzuye Ibinezaneza.

Nyuma y’igitaramo, aganira n’itangazamakuru Vumilia yagize ati: "Ndanezerewe cyane, uyu ni umunsi wamvunnye kuwutegura, kuva navuka. Imana yabikoze cyane, Imana yazanye abantu, Imana nari napfukamye nayinginze ngo izaturinde imvura".

Yavuzeko ashima Imana kuba muri icyo cyumweru cyose Imana yaratanze ikirere cyiza ntihagira umuntu n’umwe ubangamirwa nayo. Yavuze ko ikindi ashima Imana ari ubwitabire bwo hejuru no kuba yahaye abantu kugira umutima wo kumushyigikira, ati: "Umutima wanjye uranyuzwe pe"!

Esca Fifi yahise amubaza ikintu cyamuteraga ubwoba ubwo yateguraga iki gitaramo dore ko bitari ubwa mbere apanze igitaramo ariko agafatwa n’indwara y’ubwoba nk’imwe yigeze gufata Umwami Yehoshafati.

Vumilia yagize ati: "Ikintu cyanteraga ubwoba numvaga ntizeye ko abantu bashobora kuzaza nkabona birasaba amafaranga menshi ntafite ariko Imana iza ’kuyanyuza’ mu nzira zayo, mbese natinyaga nk’umuntu nkavuga nti "ese nazategura igitaramo nkasanga ndi njyenyine mu ihema koko nakwivuriza mu rihe vuriro?"

Yagize ati: "Imana yabikoze, iri hema ryakira abantu ibihumbi bitanu kandi huzuye abandi bahagarara hanze". Yavuze ko abantu ari bo bamutinyuye bamusubizamo imbaraga. Mu bo yashimiye by’umwihariko harimo itorero abarizwamo n’umunyamakuru Peace Nicodeme yanageneye ’Certificate’ y’ishimwe dore ko ari mu bamubaye hafi iminsi yose.

Nyuma y’iki gitaramo uyu muramyi yanateguje ko nibikunda azongera gutaramira abakunzi be mu gitaramo cya Bonane mu kwishimira ko umwaka uzaba wagenze neza. Yavuze ko iki gitaramo nibikunda kizabera ahantu hagutse haruta ahabereye kiriya gitaramo bamwe bakaba batangiye kwibaza bati: "Ese nawe yaba agiye kuzuza BK Arena?"

Yasoje iki kiganiro atinyura abahanzi bandi akaba yavuze ko kuba avuka mu musozi yo mu bisi bya Huye bikwiye guha abandi isomo barimo Celine Uwase na Mahoro Isaac we bivugwa ko ashobora gutungurana muri iyi mpeshyi agategura igitaramo cy’imbaturamugabo.

Vumiliya arashima Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye

Fifi yari yazanye n’umukunzi we baherutse gusezerana imbere y’amategeko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.