Umuhanzi Mahoro Isaac usengera mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi i Nyamata, agiye gukora igitaramo gikomeye yise "Yanteze Amatwi Live Concert" kizaba ku Isabato tariki 29 Nyakanga 2023.
Mahoro Isaac yateguye igitaramo gikomeye gitiriye indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa "Yanteze amatwi". Muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Pastor Karangwa Appolinaire, Prof. Dr. Tombola M. Gustave na Credo Singers. Kwinjira ni ubuntu.
Uyu muramyi waririmbye "Nyigisha" ikomeje kwerekwa urukundo rwinshi, yabwiye itangazamakuru ko igitaramo cye "Yanteze Amatwi Live Concert" ni igitaramo "twateguye cyo kuramya Imana no kuyihimbaza ni ngarukamwaka, dushima Imana ibitangaza iba yarakoze".
Ni igitaramo kizaba tariki 29 Nyakanga 2023, ku rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rwa Nyamata kuva saa munani z’amanywa. Biteganyijwe ko azanafasha abatishoboye nk’uko biri muri gahunda yiyemeje kujya akora buri mwaka ashyigikiwe n’itsinda rimufasha mu muziki we.
Mu mezi mecye ashize, Mahoro Isaac yabwiye abanyamakuru ko mu ndoto ze harimo no kuzakorera igitaramo muri BK Arena cyangwa se muri Kigali Conventional Centre. Ntabwo yavuze itariki n’umwaka, gusa yavuze ko biri mu mishinga bafite y’imyaka 3 hamwe na "Management Team" ye ikuriwe na Manager we Niyomwungeri Pierre.
Ibi yabitangaje tariki 26/11/2022 ubwo yari yataramiye abanyeshuri ba APACE Kabusunzu mu gitaramo cyaranzwe n’umuziki wa Live, aririmba indirimbo zirenga 15. Nyuma y’icyo gitaramo, Mahoro yaganiriye n’abanyamakuru, bamubaza ibibazo byinshi by’amatsiko.
Ko abahanzi b’Abadive badakunda gukora ibitaramo bikomeye i Kigali, wowe ingamba ni izihe? Ni ikibazo yabajijwe na Peace Nicodem wa Magic Fm. Mu gusubiza, Mahoro Isaac yaragize ati "Sindi bubavugire, ariko buri wese agira inzira acamo,..ariko njye hamwe na ’Management team’, ibyo mwumva mutekereza ko bitigeze bibaho, twe tuzabikora".
Mahoro Isaac yahishuye ko mu mishinga bafite y’imyaka itatu "Turategura ibitaramo bikomeye. Uzumva Isaac yateguye igitaramo muri Convention Centre cyangwa n’ahandi hatandukanye hakomeye cyangwa muri BK Arena, ni ibintu biri muri ’business plan’ yacu cyangwa se mu igenamigambi ry’imyaka itatu dufite".
Mahoro Isaac hamwe na Manager we Niyomwungeri Pierre
Mahoro Isaac agiye gukorera igitaramo gikomeye i Nyamata
Iki gitaramo kizaba ku Isabato muri iki cyumweru
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YANTEZE AMATWI" YA MAHORO ISAAC