Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ku Ngoma”, igaragaza amahoro, ibyishimo n’umudendezo aboneka mu kubaho muri Kirisitu Yesu. Ni indirimbo iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba itanga ubutumwa bwimbitse bushimangira ubuzima bushya umwizera abona ku ngoma ya Yesu.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu makorali akomeye ya ADEPR nka Sion ya ADEPR Mahoko na Shalom ya ADEPR Nyarugenge, ari kugenda yigaragaza nk’umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafite icyerekezo gihamye.
“Ku Ngoma” ni indirimbo ya kane ashyize hanze, mu rugendo rugana ku muzingo (album) we wa mbere yitegura kumurika mu mpera z’uyu mwaka. Ni indirimbo yaturutse ku gitekerezo cy’ukwizera no gushima Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Mahirwe Adeline yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse igamije kwibutsa abantu agaciro k’amaraso ya Yesu, nk’impano ikomeye itanga ubugingo, amahoro n’ineza bihoraho ku bamwizera.
Yagize ati: “Mbere y’uko ifasha abandi bari buyumve, yabanje kumfasha njyewe ubwanjye kuko nkunda cyane kuririmba umusaraba wa Yesu kuko waduhesheje agaciro gakomeye.”
Yumvikanishije ko ari indirimbo yaturutse ku buhamya bwe bwite, aho yasanze indirimbo ari uburyo bwo kwatura ukwizera kwe, no gukomeza guhamagarira abandi kumenya urukundo rwa Kristo.
"Ku Ngoma" – Indirimbo yuje ubutumwa bw’ineza n’agakiza. Muri iyi ndirimbo ye nshya, Mahirwe Adeline aririmba amagambo y’ihumure n’icyizere, agaragaza ko ku ngoma ya Yesu habonetse ibirenze ibyo isi itanga:
“Ku ngoma yawe Yesu twahaboneye umudendezo, twahaboneye umutekano, twahaboneye ibyishimo, twarabohowe kuko imigambi Yesu yaradufiteho yo kuducungura yemeye gupfa kugira ngo isohore. Bityo ntakindi namwitura usibye kumuririmba no kumuha icyubahiro. Ku musaraba byose warabikoze, wikorera intimba zacu. Reka Mwami nkuririmbe kubwo ibyo byose wakoze.”
Ayo magambo agaragaza ubusabane bw’umuhanzi n’uwamucunguye – aho ijwi rye ribaye igikoresho cyo kwitura urukundo adashobora kwishyura. Ni amagambo ashimangira umusaraba nk’inkingi y’inkingi y’ubuzima bwa gikirisitu.
Icyerekezo cye kirangwa no gukomera ku butumwa bw’umusaraba. Mahirwe avuga ko akunda cyane indirimbo zivuga ku mbaraga z’umusaraba, ari nacyo gituma afana umuhanzi Bosco Nshuti witegura gukora igitaramo gikomeye Unconditional Love Season II kizaba kuwa 13/07/2025.
Ibi bishimangira ko si injyana cyangwa ijwi gusa bikurura abantu ku ndirimbo ze, ahubwo ni ubutumwa buhamye, bufite ishingiro mu Ivanjili. Indirimbo ze ni inzira yo gusangiza isi isoko y’ukuri n’amahoro y’iteka.
Iby’umwuga n’imirimo yo gutegura Album
Indirimbo "Ku Ngoma" yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Popeeh, mu gihe amashusho yakozwe na Sabey Gilbert, bombi bakomeje kwigaragaza nk’abantu bafite ubuhanga mu gukora umuziki wa Gospel. Ni urugero rwiza rw’uko ubutumwa bukomeye bushobora guhuzwa n’ubunyamwuga kugira ngo bugere kure, neza kandi ku mutima wa benshi.
Mahirwe Adeline arakataje mu rugendo rwo gutunganya izindi ndirimbo zizuzuza album ye ya mbere. Intego ye ni uko uyu mwaka wa 2025 azawusoza ayimurikira abakunzi be n’abakunda indirimbo zivuga urukundo n’imbaraga z’umusaraba.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KU NGOMA" YA MAHIRWE ADELINE
Mahirwe Adeline arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana