Living Hope Group ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza rifite umutima wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose, by’umwihariko urubyiruko. Intego yabo ni ukugarura imitima kuri Kristo binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’ibikorwa byubaka ukwizera.
Muri iyi minsi, Living Hope Group iri gutegura ibikorwa bitandukanye bigamije kwegera abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza, birimo n’itegurwa rya album nshya izaba igizwe n’indirimbo zubaka umutima, zihumuriza kandi zigarura ibyiringiro ku bantu.
By’umwihariko, iri tsinda ryamaze gusohora indirimbo yitwa “Hashimwe”, imwe mu zigize iyi album iri gutegurwa, mu rwego rwo guha abakunzi baryo icyerekezo cy’ubutumwa n’umurongo iyi album izagenderaho.
Iyi album izagaragaza ubutumwa bwihariye bwo kwibutsa abantu ko muri Kristo hari ibyiringiro by’ukuri (Living Hope), ndetse ko n’aho umuntu yaba ageze hose, ashobora kugarukira Imana.
Ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko iyi album izaba ari igisubizo ku bakeneye ihumure, ibyiringiro n’ijambo ribubaka mu bihe turimo.
Iri tsinda kandi risengera muri EAR Cathedral St John the Baptist, aho rikomeza gukorera umurimo waryo wo kuramya no guhimbaza no gufasha benshi kwegera Imana.
Bakomeje kandi gutumira abantu bose kuzabana na bo muri uru rugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bushya kandi bufite ireme.
Andi makuru arambuye ku bikorwa by’iri tsinda ndetse n’itariki nyayo yo kumurika iyi album azatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko abayobozi b’iri tsinda babitangarije Paradise.
Living Hope – Kuzana ibyiringiro bizima binyuze mu kuramya no guhimbaza.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YABO NSHYA "HASHIMWE"