Mu gihe umwaka uri kugeraku musozo, ibikorwa bitandukanye by’abaramyi b’inararibonye n’abafite impano zihamye bikomeje gufasha abakunzi babo kongera gusubira ku isoko y’ukwizera. Liliane Kabaganza agutumiriye mu gitaramo cy’amateka cya Alexis Dusabe.
Mu bikorwa bikomeje kuvugisha benshi muri iki gihe, harimo igitaramo cy’“Umuyoboro 25 Years Concert” cya Alexis Dusabe, igitaramo gihambaye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Mu rwego rwo gushyigikira no gusangiza abantu ibyishimo by’uyu munsi udasanzwe, umuramyi Liliane Kabaganza ukomeje kwigarurira imitima ya benshi biciye mu bihangano bye no mu mushinga mushya w’ibitaramo binyura kuri YouTube, yifashishije imbuga nkoranyambaga ashimangira ko iki gitaramo ari icy’amateka kitari icyo gucikwa.
Mu butumwa butangaje bugaragaza urukundo afitiye abakunzi b’umuziki wa Gospel, Liliane yagize ati: “Ngutumiye mu gitaramo cy’umuramyi dukunda turi benshi kizaba ku wa 14. Ntuzabure, ntuzakererwe, muzitabire muri benshi kugira ngo mwumve icyo Imana yashyize ku mutima we. Ntazaba ari wenyine; abo bazaba bari kumwe ni Imana yabatoranyije kugira ngo bababere umugisha. Ni Liliane Kabaganza ubakunda cyane.”
Aya magambo ye aje mu gihe Alexis Dusabe ubimazemo imyaka 25 yamaze gushyira hanze amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri KCEV–Camp Kigali tariki ya 14 Ukuboza 2025. Ni igitaramo gifatwa nka kimwe mu bikomeye bizasoza umwaka mu muziki wa Gospel, kizagaragaramo abaramyi bafite izina rikomeye barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez w’i Burundi.
Liliane Kabaganza, yongeye kwigaragaza mu buryo bushya buhamye binyuze mu mushinga we mushya “Igitaramo EP” ashyira kuri YouTube.
Kubera iyi mpamvu, ubutumire bwe ku gitaramo cya Alexis Dusabe bwafashwe nk’ubuhamya bw’urukundo n’ubufatanye bugaragaza ko umurimo w’ivugabutumwa utera imbere mu gihe abawukora babanye mu bumwe. Ni ubutumire bwubakiye ku gusaba abakunzi be n’abakunzi ba Gospel muri rusange kutabura kwifatanya n’umuramyi w’imyaka 25 mu rugendo rw’umuyoboro w’ubutumwa bwiza.
Igitaramo cya Alexis Dusabe cyitezwemo byinshi, doreko gishyigikiwe n’abaterankunga barimo Airtel, Dove Hotel, Saltel, AZF Global Trading na Ishema Paper Cups. Amatike akaba ari mu byiciro bitandukanye, kandi hari promotion idasanzwe y’abishyura bakoresheje Airtel Money.
Alexis Dusabe uzwi mu ndirimbo zubatse imitima ya benshi zirimo Umuyoboro, Kuki Turira, Zaburi 23, Ngwino Dusabe n’izindi, azafatanya n’abaramyi babiri bafite izina rikomeye muri Gospel yo mu Rwanda no mu Burundi ari bo: Bosco Nshuti na Pastor Lopez w’i Burundi.
Abifuza kwitabira igitaramo bahawe uburyo bworoshye bwo kugura amatike binyuze kuri www.umuyoboro.com, urubuga rwateguwe by’umwihariko mu korohereza abakunzi b’ibihangano bya Alexis Dusabe.
Amatike yo kwinjira muri Umuyoboro 25 Years Concert ari kuboneka mu byiciro bitandukanye bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese, harimo Classic ya 5,000 Frw, Silver ya 10,000 Frw, Gold ya 20,000 Frw, Premium ya 25,000 Frw, ndetse na VVIP Sponsor ya 50,000 Frw.
Hari promotion idasanzwe: 10% OFF [igabanyirizwa] ku muntu wese wishyura akoresheje Airtel Money, anyuze kuri *797*50*2*93# (East African Gospel Festival EAGF).
Ni uburyo bugamije korohereza abakunzi b’igitaramo no kubashimira ubushake bwo gushyigikira iki gikorwa cyagutse.
Igitaramo cyubakiye ku bufatanye bw’imiryango n’ibigo bitandukanye byahisemo gushyigikira uyu munsi w’amateka. Abaterankunga barimo: Airtel, Dove Hotel, Saltel, AZF Global Trading na Ishema Paper Cups.
Ubufatanye bwabo bwatumye iki gitaramo gishyirwa ku rwego rwo hejuru, haba mu mitunganyirize n’ibindi bice byose bigize event.
Ni igitaramo cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel, abashaka kongera gushimangira ukwizera ndetse n’abifuza gusabana no kubaka umwuka w’ubumwe hagati yabo no hagati yabo n’Imana.
Ku bifuza amakuru arambuye n’andi ajyanye n’igitaramo, bashobora guhamagara kuri +250 788 880 901 cyangwa bagaca kuri [email protected].
Iki gitaramo cya Alexis Dusabe gitegerejwe nk’icy’ingenzi mu mpera z’umwaka wa 2025, kikaba gishobora gusiga amateka mashya mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Liliane Kabaganza
Iki gitaramo cyitezweho kuzaba imbaturamugabo