Nyuma y’imyaka ibiri atagaragara mu bihangano bishya, Laetitia Dukunde Mulumba yongeye kugaruka mu ruhando rw’umuziki wa Gospel, asohora indirimbo nshya yise “Alpha na Omega”.
Ni indirimbo yuje amagambo akomeye y’ubutumwa buhumuriza, buhamagarira abantu gukomeza kwizera Imana nubwo Isi ihanganye n’ibihe bikomeye. Iyi ndirimbo iryoheye amatwi n’ingomba z’umutima kubera ubutumwa bw’icyizere n’ihumure burimo.
Laetitia, uba mu Bufaransa, avuga ko iyi ndirimbo yayiherewe n’Imana mu buryo bw’umwuka imyaka itatu ishize, ariko akomeza gutegereza igihe nyacyo cyo kuyishyira hanze. Kuri we, iki ni cyo gihe Imana yashyize ku mutima we ko igomba gutangarizwa Isi.
Yabwiye Paradise ati: “Indirimbo Alpha na Omega nayihawe hashize imyaka nka 3. Ariko nategereje igihe Imana izashyira ku mutima wanjye ngo nyikore. Ubu ni igihe cyayo kuko imeze nk’ibaruwa Imana yandikiye bene Data, kugira ngo tubwirwe ko nubwo isi yanyura mu bihe bikomeye, Uwiteka adahinduka.
Nta bihe bibi Imana igira, ni yo Mukuru w’ibihe byose – byaba byiza cyangwa bibi. Dukomeze kuyiringira, kuko ni yo ituyobora kandi itwinjiza mu bihe byose.”
Muri iyi ndirimbo "Alpha & Omega", yumvikanamo amagambo arimo guhamagarira abizera guhagarara gitwari mu bihe bigoye: “Urukundo rwa benshi ruzakonja… ariko Yesu azaba ataragaruka. Nimushikame, uwera agume yezwe, uwanduye azarushaho kwandura… "
Yasabye abatuye isi gusa gucana amatabaza, kandi bakameza ibishura.” Ni indirimbo yanditswe na Laetitia ubwe, itunganywa na Gates Sound — studio y’umugabo we John Mulumba (uzwi nka Gates), akaba ari na we wayikoze mu majwi no mu mashusho.
Laetitia Mulumba yakoze indirimbo y’ihumure
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ALPHA & OMEGA" YA LAETITIA MULUMBA