Paradise.rw yagiranye ikiganiro na Izerimana Jean de Dieu, umuyobozi wa La Promesse Choir, ku bijyanye n’iterambere rya korali yabo n’uburyo bakomeje gutera imbere mu rugendo rw’ivugabutumwa.
La Promesse Choir ni korali ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’umunsi wa 7 rya LMS, riherereye hafi ya Convention Center i Kacyiru. Mu myaka 10 imaze, korali yagaragaje impinduka nziza, aho yamenyekanye cyane mu Rwanda hanze yarwo.
Ibyo bishingiye ku murimo w’ubutumwa bukorwa binyuze mu ndirimbo, ndetse ubu bakaba bafite umuzingo w’indirimbo z’amashusho n’amajwi n’indi mozingo iri ku nzira.
Izerimana, umuyobozi wa La Promesse choir yavuze ko indirimbo yabo nshya yanditswe na we ubwe, ikaba ivuga igisingizo cy’Umwami wacu Yesu.
Iyi ndirimbo ishimira cyane "ibyo Yesu yadukoreye", igamije kumurika ukuntu umuntu wese, iyo yicaye aganira n’Imana, ashobora kumva neza ibyo yamukoreye mu buzima bwe.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bugaragaza urugero rw’ubumwe, gukomera ku kwemera, no kwishimira ibyo Imana imaze gukora mu buzima bw’abayoboke bayo.
Umuyobozi wa La Promesse Choir kandi yashimangiye ko bafite gahunda yo gukomeza gukora cyane, ndetse bagakora n’ibikorwa byo gufasha abandi.
Yabwiye Paradise.rw ko bifuza kugera kure mu ivugabutumwa, bakarushaho gufasha mu mishinga itandukanye, harimo no gufasha abarwayi n’abakene mu buryo bufatika.
Ibi bikorwa bizafasha korali kugera ku ntego yo gukora umurimo w’ivugabutumwa ku rwego rwo hejuru, aho bakora n’ibikorwa bigamije kubaka umuryango.
Ku bijyanye n’umuzingo w’indirimbo zabo, Izerimana yavuze ko bateganya gukomeza kwagura umushinga, kugira ngo indirimbo zabo zirusheho gutunganywa neza, no kugira ahantu heza hategurwa ibikorwa byabo.
Korali La Promesse bashyize hanze indirimbo nshya "Singizwa"