Pastor Christian Gisanura yigishije ku “Kwitondera Ijambo ry’Imana” anaburira abantu ku bahanuzi b’ibinyoma
Ku wa 25 Gicurasi 2026, yatanze inyigisho ikomeye yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwitondera Ijambo ry’Imana”, aho yagarutse cyane ku buryo Abakristo bakwiriye gushungura ibyo bumva, ibyo bigishwa ndetse n’ubuhanuzi bahabwa, babigereranya n’Ijambo ry’Imana.
Yifashishije igitabo cya 2 Petero 2, Pastor Gisanura yavuze ko ikibazo cy’abahanuzi n’abigisha b’ibinyoma atari icy’uyu munsi gusa, ahubwo ko cyahozeho kuva kera.
Yagize ati: “Abahanuzi b’ibinyoma n’ababwiriza b’ibinyoma bahozeho kuva kera. Bigishaga gucibwamo ibice, ubwambuzi n’ibindi byinshi.”
Yasobanuye ko kudasoma Bibiliya bituma abantu bemera inyigisho zose babwiwe batabanje kuzigereranya n’Ijambo ry’Imana.
Ati: “Kwitondera ibyo twumva no kubigereranya n’ibyo dusoma ni ingenzi cyane. Kudasoma Ijambo ry’Imana bituma wigishwa ibitari ngombwa.”
“Banza ukunde Imana mbere yo gukunda ubuhanuzi”
Muri izi nyigisho, Pastor Gisanura yagarutse ku bantu benshi bakunda gushaka ubuhanuzi kurusha uko bashaka Imana ubwayo. Yabwiye Abakristo ko ubusabane bw’umuntu n’Imana ari bwo bukwiriye kuza mbere.
“Mbere yo gukunda ubuhanuzi, banza ukunde Imana.”
Yavuze ko ubutumwa bwa mbere Imana itanga buba mu mutima w’umuntu mbere yo kunyura mu bandi bantu, ashimangira ko kwizera ko Yesu atuye mu muntu ari intambwe ya mbere.
Yongeyeho ko umuntu akwiriye kubanza gusenga no kugirana ubusabane n’Imana mbere yo kwishingikiriza ku bandi bantu bavuga ko bamuhanuriye.
“Wowe n’Imana nimubanze mube inshuti, ni yo izakuzanira abantu bazima.”
Yaburiye abantu ku buhanuzi buburanya imitima yabo
Pastor Gisanura yavuze ko ubutumwa bw’Imana buzana amahoro kandi bugashyira abantu mu mwuka mwiza, ariko ko hari ubwo abantu bahabwa ubutumwa budahuye n’ibiri mu mitima yabo cyangwa ibyo Imana yabashyizemo.
Ati: “Iyo haje ubutumwa buburanya umutima wawe, uzamenye ko butavuye ku Mana.”
Yatanze urugero rw’abantu bashobora kubwirwa ko umuntu runaka ari umugabo cyangwa umugore wabo kandi umutima wabo utabyumva neza.
“Nta bwo ukwiriye kugenda buhumyi. Banza ubisengere.”
Yibukije ko gukiranuka no gukunda Imana ari byo shingiro
Mu nyigisho ze, yavuze ko intambwe ya kabiri nyuma yo kugirana ubusabane n’Imana ari ugukiranuka.
“Gukiranuka kwawe bigaragaza ko ugendana n’Imana.”
Yasobanuye ko ibanga ryo kugendana n’Imana ari ukuyikunda no gukunda Ijambo ryayo, kuko urukundo rw’Imana rutuma ubuhanuzi bwa Bibiliya busohora mu buzima bw’umuntu.
Yatanze urugero rw’abarimbutse muri Bibiliya
Yifashishije 2 Petero 2:3-9, Pastor Gisanura yagarutse ku buryo Imana yahannye abamarayika bakoze icyaha, isi ya kera mu gihe cya Nowa ndetse n’imidugudu ya Sodomu na Gomora.
Yagize ati: “Murebe abamarayika bacumuye ku Mana bahindutse abadayimoni. Sodomu na Gomora harokotsemo Loti n’abakobwa be gusa. Ku isi ya Nowa harokotse umuryango umwe gusa.”
Yaburiye Abakristo ko ubuzima bwo ku isi ari ubw’igihe gito kandi ko umuntu akwiriye kwibuka ko azagera igihe agahagarara imbere y’Imana.
“Uyu munsi uri guhumeka, ejo uzaba uri mu irimbi. Ibyo ufite byose ntibizakurengera.”
“Imana izi gukiza abayubaha”
Mu gusoza inyigisho ze, Pastor Gisanura yasomye 2 Petero 2:9 hagira hati:
“Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza.”
Yasabye Abakristo gukomera ku Mana no kwirinda kuyobywa n’inyigisho cyangwa abantu bashobora kubakura ku kuri kw’Ijambo ry’Imana.