× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 32: Wowe ugoswe n’intimba, humura kuko Uwiteka agufitiye umugambi mwiza - Apotre Gitwaza

Category: Pastors  »  49 seconds ago »  Sarah Umutoni

Kwibuka 32: Wowe ugoswe n'intimba, humura kuko Uwiteka agufitiye umugambi mwiza - Apotre Gitwaza

Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, Apotre Dr. Paul Gitwaza, yifatanyije n’u Rwanda n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahumuriza Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bw’ihumure bwa Apotre Dr. Gitwaza:

Amahoro y’Imana abane namwe mwese, Jyewe n’umuryago wanjye hamwe n’amatorero yose ya Zion Temple Celebration Center twongeye kwifatanya n’abanyarwanda, muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gihe cyo kwibuka no kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo kiremerera imitima ya benshi, cyane cyane abarokotse Jenoside. Uko imyaka itambuka haracyari ibikomere n’agahinda.

Uyu munsi nifuzaga kuguhumuriza wowe ugifite intimba no kongera kukubwira ngo: Komera, haracyari ibyiringiro kandi umugambi w’Imana ku buzima bwawe ni umugambi mwiza.

Bibiliya iravuga ngo: Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 29:11)

Wowe ugoswe n’intimba, humura kuko Uwiteka agufitiye umugambi mwiza. Kandi nunasubiza amaso inyuma, urasanga hari byinshi Imana yakoreye igihugu cyacu mu myaka 32 ishize…

Ndagusengera rero ngo ntuheranwe n’agahinda, gira ibyiringiro kandi wizere ko Kristo yishyizeho intimba zacu, akaduha amahoro. Wizere ko Umugambi w’Imana ku buzima bwawe no ku muryango wawe ari mwiza.

Komera, Imana igukize umubabaro wose.

WIBUKE WIYUBAKA KANDI WUBAKWA N’IMANA.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.