Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bafatwa nka nimero ya mbere mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo azakorera mu Bubiligi, muri uyu mwaka wa 2024.
Iki gitaramo kizabera mu murwa mukuru w’u Bubiligi, i Bruxelles, muri Kamena 2024, ku itariki 8, ahitwa mu ngoro y’i Birmingham (Birmingham Palace), kuva saa kumi z’umugoroba (16:00) ku masaha yo mu Bubiligi.
Mu myanya isanzwe, kwnjira ni Amayero 30 (PREVENTE: 30 €), na ho mu myanya y’abifite ni Amayero 50 (VIP: 50 €). Uyashyize mu Manyarwanda yaba akayabo. Bitewe n’uko n’ibiciro by’amafaranga bigenda bihindagurika, reka twifashishe ibiciro bikunze gukoreshwa, iyo bavunja Amayero mo Amanyarwanda.
Iyero rimwe ringana n’Amanyarwanda 1,392.27. wibuke ko ari ukugenekereza, kuko aramutse adahwanye n’aya, yayajya munsi cyangwa akarengaho, nubwo byaba bidakabije cyane. Ubwo mu myanya isanzwe, Amayero 30 mu Manyarwanda angana na 41, 768. 1, na ho mu myanya y’abakomeye, aho ari Amayero 50, mu Manyarwanda angana na 69, 613.5.
Igitangaje, ni uko amatike ashobora kuzagurwa agashira, nk’uko byagenze mu mwaka ushize wa 2023, ubwo yahakoreraga igitaramo ku nshuro ya mbere, na bwo mu kwezi kwa Kamena, ku itariki 11. Iki gihe yanditse amateka nk’ayo asanzwe yandika, amatike yari yashyizwe ku isoko ashira igitaramo kitaratangira.
Ibi byo gusubirayo muri uyu mwaka, byatangajwe na Karekezi Justin uhagarariye sosiyeti ya ‘Tema Production’ isanzwe itumira abahanzi. mu mwaka ushize, uyu mugabo yavuze ko hari hashize imyaka irenga 13 ategura ibitaramo, ariko inshuro nke cyane ni zo yateguye ibitaramo, amatike agashira mbere yabyo.
Kuri uyu wa 7 Werurwe 2024, Israel Mbonyi ni bwo yashyize hanze amatike, maze arenzaho amagambo agira ati: “I can’t wait…”, bivuze ko atari we uzarota itariki ya 8 Kamena igeze, akajya kubaririmbira indirimbo ze zakunzwe zirimo Sikiliza igiye kumufasha kuzuza miriyoni y’abamukurikira kuri YouTube, Nina Siri yatumye yigarurira imitima y’Abanyafurika benshi, by’umwihariko abavuga Igiswayile, Nitaamini, Baho, Icyambu n’izindi.