× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alexis Dusabe yizihije imyaka 25 mu muziki mu gitaramo cy’amateka cyari cyiganjemo ibyamamare

Category: Concerts  »  23 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alexis Dusabe yizihije imyaka 25 mu muziki mu gitaramo cy'amateka cyari cyiganjemo ibyamamare

Umuramyi Alexis Dusabe ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo mu bumva Ikinyarwanda, yizihije imyaka 25 amaze ari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka cyabereye Camp Kigali.

Ku wa 14 Ukuboza 2025, umuramyi umaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yakoze igitaramo gikomeye cy’amateka, aho yizihije imyaka 25 amaze mu murimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

Iki gitaramo cyiswe “Umuyoboro 25 Live Concert” cyabereye muri KCEV – Camp Kigali, cyitabirwa n’abantu benshi cyane biganjemo ibyamamare, gishimangira ko uru rugendo rwe rw’imyaka irenga 25 rwagize aho rugera mu mitima ya benshi.

Iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kuzirikana urugendo rurerure Alexis Dusabe amaze mu murimo w’Imana, gushima aho Imana yamukuye n’aho imugejeje, no guhesha Imana icyubahiro ku byiza byinshi yamukoreye.

Byabaye igitaramo cyihariye kandi cy’amateka, cyane cyane ko cyabaye mu mpera z’umwaka wa 2025, kikaba cyaranzwe n’ibihe bikomeye byo kuramya, guhimbaza no kwakira Ijambo ry’Imana.

Ku rubyiniro, Alexis Dusabe yafashijwe n’abandi baramyi bakomeye barimo Vedaste Christian, Bosco Nshuti, ndetse na Pastor Lopez Nininahazwe wo mu Burundi, uzwi cyane mu ndirimbo zakunzwe bikomeye zirimo “Imana y’Akandi Karyo” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.3 kuri YouTube.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu murimo w’Imana n’ivugabutumwa. Barimo abashumba b’amatorero nka Professor Dr. Bishop Fidele Masengo, Prophet Ernest Nyirindekwe, Rev. Alain Numa, Rev. Isaie Ndayizeye, Pastor Solange Masengo, Pastor Richard Ngendakuriyo, n’abandi.

Hari kandi n’abahanzi n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel no mu muziki nyarwanda muri rusange barimo Israel Mbonyi, Papi Clever na Dorcas, Aline Gahongayire, Tonzi, Massamba Intore, Prosper Nkomezi, Jado Sinza, Irené Merci Manzi, Brian Blessed & Dina Uwera;

Rene Patrick na Tracy Agasaro, Fabrice na Maya, Eric Mashukano, Jean Christian Irimbere, Vedaste N Christian, Muyoboke Alex, Miss Aurore Mutesi, Bobo Bonflis, Denys Mpambara, Pamela Mudakikwa, Dr. Bob Sumayire, Mighty Popo, Favor, Neema Marie Jeanne, n’abandi.

Pastor Kayitare Jean Baptiste wabwirije muri iki gitaramo yibukije abari aho urukundo rw’Imana rutagira akagero kandi rutabamo gutonesha, ati: “Uko Imana ikunda Israel Mbonyi ni ko ikunda Bruce Melodie. Uko Imana ikunda Alexis Dusabe ni ko ikunda Massamba Intore.” Ubutumwa bwibanze ku rukundo rw’Imana rusumba byose bwakoze ku mitima ya benshi.

Igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zakunzwe cyane mu rugendo rwa Alexis Dusabe zirimo “Umuyoboro,” “Kuki Turira,” “Ngwino” n’izindi, zakomeje gufasha benshi gusubiza amaso ku Mana no kongera ibyiringiro. By’umwihariko, iki gitaramo cyabaye n’umwanya wo kwakira agakiza, aho abantu batandukanye bafashe icyemezo cyo guha ubuzima bwabo Yesu Kristo.

Alexis Dusabe yatangiye umuziki wo kuramya Imana mu mwaka wa 2000, akaba afatwa nk’umwe mu baramyi batanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ndetse akaba n’icyitegererezo ku bahanzi benshi bakiri bato.

“Umuyoboro 25 Years Concert” cyasize ari igitaramo cy’amateka cyafatiwemo n’amwe mu mashusho y’indirimbo nshya za Alex Dusabe, kikaba cyagaragaje ko urugendo rw’imyaka 25 mu murimo w’Imana rutari urw’umuntu umwe, ahubwo ko ari urw’ubuntu bw’Imana n’inkunga y’abantu benshi.

Byari umunezero mwinshi cyane mu gitaramo Alexis Dusabe yizihirijemo imyaka 25 amaze mu muziki

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.