× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwihana ni ukwimuka! Byose bikubiye mu ndirimbo nshya ‘Kwimuka’ ya Elsa Cruz - VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwihana ni ukwimuka! Byose bikubiye mu ndirimbo nshya ‘Kwimuka' ya Elsa Cruz - VIDEO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Muhayimana Elisa Claude uzwi ku izina Elsa Cruz, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise "Kwimuka".

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 24 Gicurasi 2024. Ni indirimbo y’ubuhanuzi igaruka ku buzima bwa Nowa, ndetse ikanatanga inama yo kumwigana. Mu kiganiro Elsa Cruz yagiranye na Paradise, yabigarutseho agira ati: “Iyi ni Indirimbo y’Ubuhanuzi. Ni ubutumwa nahawe nyuma yo kubona abantu benshi bihana bagendeye ku byo kamere zabo zirarikiye.”

Yakomeje agira ati: “Mbihuza n’ukuntu Imana yahaye Nowa amabwiriza y’ukuntu agomba kwimukira mu nkuge, ikamuha uko izaba imeze, igiti igomba kubazwamo, metero izaba ifite n’ayandi mabwiriza azagenderaho.”

Abihuza n’igihe turimo, aboneraho no gutanga ubutumwa agira ati: “Natwe muri iyi minsi turasabwa ‘Kwimuka’ bigereranwa no ‘Kwihana’ nta muntu turebeyeho ahubwo turebeye kuri Kristo we rugero rwiza. Izindi mfatiro zose wakubakiraho mu gakiza zitari Kristo ni ukubaka ku musenyi.

Mu ndirimbo aririmba agira ati: “Kwimuka nta we usanga birakanyagwa. Nowa yagombaga guhera ku busa, akubaka agendeye ku mabwiriza yari yahawe n’Imana. Nawe uyu munsi urararikirwa kwimuka, ukubaka ugendeye ku mabwiriza y’Imana… Kwimuka mvuga ni ukwihana Ntutekereze ko Satani abikunda, urasabwa kugenda nk’utorotse, ukagenda utareba inyuma. Emerera Yesu nonaha akubakire.”

Uyu muhanzi Elsa Cruz ari mu bakomeye muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye Kacyiru Merdien, ku rusengero rwitwa LMS Kamukina.

Kuri uyu munsi, ni umugabo akaba n’umubyeyi w’umwana umwe. Yashyingiranywe na Bayiramye Chantina ku wa 20 Ukwakira 2019, bakaba bafitanye n’indirimbo ziri ku muyoboro wabo wa YouTube wa El Music Rwanda.

Indirimbo aheruka gushyira ari kumwe n’umugore we ni iyitwa Burya imaze ukwezi kurenga isohotse.

Uretse iyi nshyashya yise Kwimuka, azwi mu zindi ndirimbo zirimo iyitwa Si Ubusa, Sinabona Ituro ikurikiwe n’iyi Kwibuka, n’izindi nyinshi zakoze ku mitima ya benshi mu bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuririmba abifitemo impano, si ibyo ashakisha

Elsa Cruz ari kumwe n’umugore we Chantina n’umwana wabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Urumuhanzi uririmba neza Kandi indirimbo zose usohora zifite SMS nziza
IMANA ikomeze kukurinda numuryango wawe.

Cyanditswe na: Isaac NIYONSHUTI   »   Kuwa 28/05/2024 09:58