× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Ukuri kudakwiye kwirengagizwa

Category: Opinion  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Kwibuka31: Uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'Ukuri kudakwiye kwirengagizwa

Mu mateka y’u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni igikorwa cy’ubugome ndengakamere cyakozwe mu minsi ijana, kigahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni. Iyi nkuru ikubiyemo uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe iki cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyategurwaga, kigashyirwa mu bikorwa, nticyakozwe gusa n’abari bafite intwaro cyangwa ubutegetsi; ahubwo, hari n’abandi bagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo harimo bamwe mu bari bayoboye amadini n’abayoboke bayo.

Mu gihe amadini yagombaga kuba igicumbi cy’ubutabera, imbabazi, ubumuntu n’urukundo, hari aho yagaragaye mu rundi ruhande. Amatorero n’insengero byari bikwiriye kuba ubuhungiro, byahindutse ahantu habera ubwicanyi, aho bamwe mu bayobozi b’amadini batanze abari bahahungiyeho, abandi bakabashyigikira mu buryo butandukanye, binyuze mu mvugo no mu bikorwa.

Hari aho abayobozi b’amadini bagiye baburira abari bahungiye mu nsengero ngo baveyo, babizeza ko nta cyo bazaba, ariko nyuma bakabaha abicanyi. Hari aho abandi bafatanyije n’ubutegetsi bwariho icyo gihe mu guha icyuho gahunda yo kurimbura Abatutsi. Imyizerere yari ikwiye gukiza, aho gukiza ihinduka igikoresho cy’ubwicanyi.

Ibi byose byatumye habaho igihombo gikomeye mu kwemera n’icyizere abantu bari bafitiye inzego z’iby’umwuka. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje kenshi ko bababajwe cyane no kubona ko n’aho bari bizeye ko bazarokokera, habaye indiri y’umwijima.

Icyakora, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari indi sura y’amadini na yo ikwiriye kuvugwa. Nyuma yo kubona ibibi byabaye, hari abayobozi n’abayoboke b’amadini bahagurutse bagira uruhare mu kubohora imitima, mu gusana ibikomere, mu gusaba imbabazi, no mu kwigisha ukuri n’ubwiyunge.

Hari aho insengero n’amasengesho byabaye igicumbi cyo gusana imitima y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaremamo icyizere gishya n’urukundo, ndetse no kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu, hagamijwe ko Jenoside itazasubira.

Uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruragoye kurwiyibagiza. Nubwo hatabaye uruhare rwa buri wese, ukuri ni uko hari bamwe bataye inshingano, bakarenga ku mahame y’ukwemera, maze bagashyigikira icyaha cy’ubugome bakijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka ibyo bikorwa ni uguha agaciro abambuwe ubuzima, ariko kandi ni n’uburyo bwo kwigira ku mateka, kugira ngo amadini, uyu munsi n’ejo hazaza, abe igicumbi cy’ukuri, ubutabera n’icyubahiro cy’ubuzima bwa muntu.

Kwibuka si ukurangarira mu mateka y’umwijima gusa, ni uburyo bwo gushishoza, gusaba imbabazi no guhitamo kuba ku ruhande rw’ubuzima, amahoro n’ubumuntu.

Uko kwibuka kose kukajyana n’isomo rikomeye: amahame y’iyobokamana agomba kurinda ubuzima, si ukubusenya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.