× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: "Twakuwe mu Bikomeye" – Ihumure mu ndirimbo ya Korali Philadelphia ADEPR Cyarwa

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Kwibuka31: "Twakuwe mu Bikomeye" – Ihumure mu ndirimbo ya Korali Philadelphia ADEPR Cyarwa

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Korali Philadelphia ADEPR-Cyarwa yashyize ahagaragara indirimbo “Twakuwe mu Bikomeye”, ishimangira umumaro wo kwibuka no gushimira Imana ku rugendo rwo kwiyubaka.

Indirimbo ivuga ku bikomere u Rwanda rwagize, ariko kandi ikagaragaza ibyiza biza nyuma yo gukira, n’umuhate wo kubana mu mahoro no guharanira kubaka Igihugu cyiza.

Indirimbo “Twakuwe mu Bikomeye” ivuga ku kwibuka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ni ukuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanagaragaza ko tugomba kwibuka neza aho twavuye, tugakomeza gushyira hamwe kugira ngo dushobore kubaka ahazaza heza.

Mu magambo y’indirimbo, havugwa ko ibintu bikomeye byakozwe n’Imana ari byo byatumye u Rwanda ruba Igihugu cyiza kiriho uyu munsi, kandi ko gukira ibikomere bituruka ku mbaraga z’Uwiteka.

Indirimbo igaragaza ko kwibuka ari ingenzi, ndetse ko kwiyubaka no kugira icyizere mu Rwanda rw’ejo hazaza ari ikintu cy’ingenzi. Ikomeza igaragaza ko Abanyarwanda bakwiriye kugira umuco wihariye wo guharanira ubumwe n’amahoro.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu baririmbyi ba Korali, Niyonzima Joel, yavuze uburyo indirimbo zihimbwa muri korali. Yavuze ko indirimbo zihimbirwa hamwe, bagafata ibitekerezo bitandukanye bakabihuza, buri umwe akazana igitekerezo cye, bakakiganiraho.

Yagize ati: “Duhimbira indirimbo hamwe. Dufite itsinda ryitwa Commission Techniques. Abo ni abantu bahagarariye korali mu bijyanye n’amajwi. Bicara hamwe, bagahangira hamwe indirimbo. Umwe agenda azana agace kamwe, undi akandi, bagahuriza hamwe, bikarangira havuyemo indirimbo nziza.”

Uburyo bwo guhuriza hamwe ibitekerezo bitandukanye butuma habaho umwimerere mu bihangano byabo.

Korali Philadelphia ADEPR- Cyarwa ikorera mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba. Abaririmbyi bayo barenga 70, bakora indirimbo zisusurutsa imitima y’Abanyarwanda n’ababasha kumva Ikinyarwanda, ndetse zikanafasha mu gukomeza kwiyubaka.

Indirimbo “Twakuwe mu Bikomeye” ikangurira Abanyarwanda kwiyubaka no kubana mu mahoro, kandi igashyigikira umuco wo guhora twibuka aho twavuye, ku buryo tubasha gutekereza ku hazaza heza h’Igihugu cyacu.

Hahanzwe hagamijwe guhumuriza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimira Uwiteka ku bw’Igihugu cyiza yaduhaye.

Indirimbo “Twakuwe mu Bikomeye” irusheho kuguhumuriza.

Iyi korali imenyerewe mu ndirimbo zikomeza imitima- Philadelphia Choir, ADEPR- Cyarwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi korale Imana iyihe umugisha kundirimbo nziza ifite message nziza ku gihugu cyawcu

Cyanditswe na:   »   Kuwa 14/04/2025 06:14