Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Meddy uzwi mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside.
Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga miliyoni, Meddy yasangije abamukurikira amashusho agaragaza incamake y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Aya mashusho yayasangije ayakuye ku rubuga rwa Instagram rwa Kwibuka Rwanda, aho yashyizwe akurikiwe n’ubutumwa buri mu ndimi eshatu: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu bose ku isi.
Mu butumwa bwaherekeje iyi videwo, hagaragaragamo amagambo asaba abantu kureba ayo mashusho n’umuhango wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Bwagiraga buti: “Incamake y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.”
Iyi videwo ikurikiranya uko ibihe by’ingenzi byabaye ku munsi wa mbere wo gutangira Icyumweru cy’Icyunamo, ku wa 7 Mata 2025. Yari aherekejwe kandi n’indirimbo yitwa "Flame of Remembrance " ifite amagambo yubaka no guhumuriza:
“Izuba rirarenga ntirizima. Buri gitondo uzaribona rirashe. Ntirikangwa n’umwijima w’ijoro, rirasana umucyo rigasakaza urumuri hose. Iki ni urumuri, urumuri rw’icyibutsa, urumuri rw’ubuzima. Urumuri rw’u Rwanda ni urwanjye nawe, urumuri rutazima, urumuri rw’u Rwanda.”
Binyuze muri ayo magambo n’amashusho, Meddy yagaragaje ko yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Kwibuka ari uguhagarara ku kuri, guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza inzira y’ubumwe, ubudaheranwa n’icyizere.
Kwibuka ni uguha icyubahiro abacu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
#Kwibuka31
#Ntituzibagirwa
#UrumuriRutazima