× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Agakombe ka Yesu kabonetse ku nkombe za Egiputa: Gashobora kuba ari ko ka mbere kanditseho izina Kristo!

Category: History  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Agakombe ka Yesu kabonetse ku nkombe za Egiputa: Gashobora kuba ari ko ka mbere kanditseho izina Kristo!

Ku wa 11 Nzeri 2025, ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje inkuru idasanzwe y’ubuvumbuzi bw’agakombe ka Yesu.

Agakombe ka Yesu, kavumbuwe mu nyanja hafi y’umujyi wa Alexandria muri Egiputa, gashobora kuba ari ko ka mbere ku isi kariho izina rya Kristo.

Aka gakombe ka kavumbuwe mu buryo bw’ubushakashatsi bwo mu mazi, gahagaze neza uretse ko kabuze igice kimwe cy’inyuma (gishobora kuba ari aho bafata), kandi kariho amagambo yanditse mu Kigiriki asobanurwa ngo: “Binyuze kuri Kristo, umuvugizi.”

Ibi bigaragaza ko izina rya Yesu ryari rimaze kumenyekana no mu mihango y’iyobokamana rya kera, ndetse ryakoreshwaga mu bikorwa byari bifite aho bihuriye n’imyemerere y’abantu bo mu gihe cya mbere cya Gikirisitu.

Mu butaka bwo ku nkombe z’umujyi wa Alexandria muri Egiputa, abashakashatsi babonye Agakombe gakozwe mu ibumba gafite amateka ashobora guhindura uburyo isi ibona ibimenyetso bya mbere ku buzima bwa Yesu Kristo.

Kiswe “Agakombe ka Yesu” (Jesus Cup). Kanditseho amagambo yanditse mu Kigiriki igira iti: “DIA CHRSTOU O GOISTAIS”, aho hari ababisobanura ngo: "Binyuze kuri Kristo, uvuga amagambo y’ubuhanuzi."

Nk’uko byasobanuwe na Dr. Jeremiah Johnston, inzobere mu Isezerano Rishya, aka gakombe kabayeho mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yesu (AD 1st century), igihe gishamikiye no ku rupfu rwa Yesu ku musaraba. Avuga ko ibi bishobora kuba ari kimwe mu bimenyetso bya mbere ku isi bivuga ku izina rya Yesu Kristo, byanditse mu buryo bufatika.

"Yesu yari azwi nk’umukiza, ukora ibitangaza, kandi yirukanaga imyuka mibi," Dr. Johnston yabivuze arenzaho ati: "Iri jambo riri ku gakombe rifite igisobanuro gikomeye ku mateka y’ubwamamare bwe."

Franck Goddio, umushakashatsi w’impuguke mu by’amateka y’inyanja, yavuze ko inyandiko iri ku gakombe ishobora kuba yarakoreshwaga mu mirimo yo kuraguza (soothsaying).

Mu bihe bya kera, hari abayoboke bajyaga bashyira amavuta mu mazi, bakinjira mu byo bita “ibyishimo byo mu mwuka” (ecstatic trances), bagashaka kubona amashusho cyangwa ibimenyetso by’ukuri biva ku biremwa by’umwuka.

Kwandika izina rya Kristo, wari umaze kumenyekana nk’umuntu ukora ibitangaza, byashoboraga gukomeza cyangwa guha agaciro izo nshingano z’ubuhanuzi no kuraguza.

Agakombe ka Yesu kavumbuwe ahantu harimo amazi mu nyanja ya Mediterane hafi y’Alexandria. N’ubwo katakoreshejwe mu bikorwa by’idini ya Gikristo byemewe icyo gihe, kavuga neza ko izina rya Yesu ryari rimaze kugira imbaraga zikomeye, ku buryo no mu mihango ya gipagani cyangwa ya ihakana Imana, ryifashishwaga nk’ijambo rifite ububasha.

Agakombe ka Yesu ni ko bakise, nubwo atari we wagakoresheje

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.