Mu gihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itsinda rya El Music ryifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gutanga ubutumwa bwo kwibuka, guhumuriza no gukomeza abarokotse binyuze mu bihangano byabo.
Indirimbo nshya bise Turabakumbura, yaturutse ku mutima wuje urukumbuzi, icyubahiro n’icyizere, irakora ku mitima ya benshi muri ibi bihe byo kwibuka. Amagambo agize indirimbo, avuga agahinda k’amajoro n’amanywa by’icuraburindi byabaye mu 1994, aho abantu barenga miliyoni bazize uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagira bati: “Mbega amajoro yuzuye imiborogo, mbega amanywa yahindutse umwijima… kuko yishwemo Abatutsi barenga miliyoni badafite icyaha, ahubwo bazira uko baremwe gusa... Turabakumbura amarira agatemba.”
Aba bahanzi barasaba icyubahiro gikwiriye abazize Jenoside, bagasaba ko batibagirana, ko tubibuka ubu kandi tukazabibuka iteka. Bagira bati: “Twebwe abasigaye tubahe icyubahiro, tubibuke, turabibuka, tuzabibuka.”
Bashimangira ko ari igikomere buri Munyarwanda agendana, ariko banibutsa ko Leta y’Ubumwe yaje gukiza, komora, no guhumuriza imitima y’abarokotse.
Muhayimana Elisa Claude, uzwi cyane nka Elsa Cruz, ni umwe mu bagize El Music baririmbye muri Turabakumbura. Azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umwe mu batangije Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye i Kacyiru LMS Kamukina.
Uyu muhanzi wubatse urugo n’umugore we Bayiramye Chantina, bashyingiranywe ku wa 20 Ukwakira 2019, bafite n’umwana umwe. Indirimbo zabo nka Burya, ziri kuri YouTube yabo ya El Music Rwanda, zigaragaza ubutumwa bw’ihumure n’amahoro.
U Rwanda rwinjiye mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, guhera ku wa 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twibuka, Twiyubaka, Duharanira ko bitazongera.” Ibi bikorwa bigamije guha icyubahiro abishwe, guhumuriza abarokotse, no gukomeza urugendo rw’igihugu cyiyubatse.
Kuri uyu wa 7 Mata, u Rwanda rwahagurukiye hamwe:
• Hatangijwe icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
• Habayeho “Urugendo rwo Kwibuka” rwerekeza kuri BK Arena, hakurikiraho igitaramo cyo kwibuka nijoro.
• Amabendera y’u Rwanda yose yamanuwe agezwa hagati.
Mu turere twose 30 tw’igihugu, habayeho ibiganiro, ubusabane n’imihango yo kwibuka iyobowe na MINUBUMWE.
INDIRIMBO ’TURABAKUMBURA’ NI IYO KOMORA IMITIMA IKOMERETSE