× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: “Duhangane n’abashaka kudutobera amateka bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi - Alicia & Germaine

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Kwibuka31: “Duhangane n'abashaka kudutobera amateka bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi - Alicia & Germaine

Itsinda ry’abahanzi Alicia na Germaine ryifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batanga ubutumwa bwuzuye icyizere, ihumure n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rufite ejo hazaza heza.

Mu butumwa bwabo bagize bati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni kure habi hashoboka u Rwanda rwagejejwe n’abo rwibarutse. Nubwo byagenze uko, uyu munsi icyizere ni cyose ko hari ahandi kure heza u Rwanda rugana. Ibyo bizashoboka ari uko jye nawe, urubyiruko tubigize ibyacu.”

Aba bahanzi bibukije ko icyizere cy’Igihugu kiva ku rubyiruko rucyumva amateka yarwo, rukagira uruhare mu kuyasigasira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bavuze bati “Rubyiruko, reka duhaguruke turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, duhangane n’abashaka kudutobera amateka bahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Bashyize imbere no guhumuriza ababuze ababo, bagira bati: “Kuri iyi nshuro ya 31 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, komera wowe wabuze abawe, mpore wowe warokotse.”

Alicia na Germaine ni itsinda ry’abahanzi bakiri bato ariko bafite icyerekezo cyo kuririmba ibihangano bifite indangagaciro, barangwa n’urukundo, bakaba n’ijwi rikangurira urubyiruko guharanira ukuri, amahoro n’ubumwe.

Ubutumwa bwabo buributsa buri wese ko “uru Rwanda ari urwacu twese”, kandi ko Kwibuka biduhamagarira guharanira ukuri, kwigira no kwiyubaka.

Twibuke Twiyubaka
Kwibuka31 – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.