× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Apotre Gitwaza arasaba abanyarwanda gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: Ministry  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Kwibuka31: Apotre Gitwaza arasaba abanyarwanda gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apotre Dr. Paul Gitwaza Muhirwa, yifatanyije n’abanyarwanda n’isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yatanze ubutumwa bw’ihumure, abunyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Apotre Dr. Paul Gitwaza yanditse ati: "Shalom, Amahoro n’Ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC twifatanije n’abanyarwanda aho bari hose tuzirikana abacu batuvuyemo.

Kuri iyi nshuro ya 31 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo. Uwiteka ahoze imitima ibabaye kandi icitse intege muri ibi bihe, kandi mbasabira gukomera kuva k’Uwiteka. Habwa ihumure riva ku Mana.

Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo, wowe wasigaranye ubumuga, wowe ufite inkovu zihora zikwibutsa ibyo waciyemo, Uwiteka agukomeze, agufashe ugere ku rwego rwo guhumuriza n’abandi barimo baca mubikomeye.

Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,» 2 Abakorinto‬ ‭1‬:‭2‬-‭4‬ ‭

Menya ko ibyo byose Imana izabikuramo ibyiza n’ubuhamya buhambaye buzagirira benshi umumaro. «Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,» Abaroma‬ ‭8‬:‭28‬ ‭

Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga muri byose. «Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.» Abafilipi‬ ‭4‬:‭13‬

Uhoraho yongere intege mu buzima bwawe kuko umuremyi wawe arakuzi kandi aravuga ngo Baho Komera, Habwa ibyiringiro bizima by’ejo hazaza hawe.

«‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”»
‭‭Ezekeiyeli‬ ‭16‬:‭6‬

Komeza uhange Imana yawe amaso, haranira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hawe hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo ubigire intego y’ubuzima bwawe.
Mukomere, mukomeza kwiyubaka."
#Kwibuka31

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.