× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: AEBR Kacyiru bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda

Category: Ministry  »  4 weeks ago »  Sarah Umutoni

Kwibuka31: AEBR Kacyiru bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda

Kuwa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ishami rya Kacyiru, ryifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikorera.

Mu rwego rwo kurushaho gutoza urubyiruko amateka y’ukuri no kubarinda ingengabitekerezo ya Jenoside, AEBR Kacyiru yahisemo kurujyana muri uru rugendo shuri kugira ngo rubashe kumenya neza amateka yaranze urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi b’Itorero bagarutse ku kamaro ko gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwimbitse ku mateka, by’umwihariko muri ibi bihe bigaragaramo abahakana cyangwa bapfobya Jenoside, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

AEBR igaragaza ko urubyiruko ari rwo rufite ibyago byinshi byo guhurira n’amakuru ayobya, ari na yo mpamvu hatanzwe icyemezo cyo kubatoza no kubigisha hakiri kare, kugira ngo bazavemo abayobozi b’ukuri barwanya ikibi bakanarinda amateka y’igihugu.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe n’abayobozi bitabiriye iki gikorwa, bashimye ubutwari bw’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, banashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku mahitamo meza yakozwe mu kubaka igihugu, by’umwihariko gahunda nka Ndi Umunyarwanda, yatumye abanyarwanda bongera kunga ubumwe no guca burundu ivangura n’amacakubiri.

Umwe bagize Komite ya Ibuka Ku Murenge wa Kacyiru, Bazubagire Prudencienne, yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n’ubugome ndengakamere, avuga ko abishwe bishwe urupfu rubi, banashinyagurirwa. Yagize ati: “Kwihisha mu nsengero kandi hari abantu bagifite imyumvire y’amacakubiri, ndetse bagikomeje inyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside, ni ibintu bidakwiye".

"Kuba mu rusengero bikwiye kudutera kuvuga ukuri; abafite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abazize Jenoside batashyinguwe mu cyubahiro, batinyuke bayatangaze.” Bazubagire Prudencienne yasoje asaba ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeza gusigasirwa no kwimakazwa, kuko ari ryo shingiro ry’amahoro arambye.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuvugizi wa AEBR ku rwego rw’igihugu, Bishop Elizaphane Ndayambaje, yashimiye abakirisitu bitabiriye iki gikorwa, anabasaba gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu kurangwa n’ukuri, kurwanya ikibi no kwimakaza ibikorwa byiza. Yabashishikarije gukomeza kuba abakirisitu bashyigikira ubumwe n’ubwiyunge, no guharanira ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo atazasubira ukundi.

AEBR) yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.