× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Izina yari yarise umwana we wapfuye akivuka yaribyajemo umuryango ufasha abana – Aline Gahongayire

Category: History  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Izina yari yarise umwana we wapfuye akivuka yaribyajemo umuryango ufasha abana – Aline Gahongayire

Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire, yatangaje byinshi byihishe ku ndirimbo yise September 6, umunsi yaburiyeho umwana yari yarise Ineza, nyuma yo kuvuka atari muzima akarikoresha ashinga umuryango wita ku bana badafite kivurira.

Aline gahongayire yabivuganye agahinda kenshi cyane mu kiganiro yanyujije ku muyoboro asanzwe anyuzaho indirimbo ze gusa zakunzwe zirimo inshyashya zo kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sa Grâce” iriho indirimbo esheshatu ziri mu Gifaransa yakoze mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki, urugero nk’iyitwa Tu As Change Ma Vie, n’izindi ebyiri zimaze kujya hanze, kuri uyu wa 02 Nzeri 2024.

Yasobanuye agahinda ke kavuyemo byinshi byahesheje benshi umugisha agira ati: “Hari mu mwaka wa 2012 mu kwezi kwa Cyenda. Uku kwezi abenshi bakwita ukwezi kwiza, ukwezi ko kubyara, ariko nge ntikwambereye kwiza. Muri uko kwezi nari niteguye guheka, nari niteguye gusasira umwana, ariko nsasa mu gituro.”

Yasengaga asaba Imana kumuha umwana w’umukobwa, ariko avuka atari muzima: “Nasabye Imana umwana mwiza, ngitwita inshuti zange zikambwira ngo ntwite umuhungu bitewe n’uko inda yari imeze. Bampamagaraga mama Yuhi kuko ari ko kazina nari naramuhaye. Njye nageze aho nishyiramo ko ntwite umukobwa.

Nagiye kwa muganga nshaka kumenya igitsina cy’umwana ntwite, kuko nagendaga ndi kuvugana na papa w’umwana ngo ntwite umukobwa ntwite umukobwa, bampimye basanga koko ari umukobwa. Amezi icyenda ageze nitegura kubyara, nitegura gusasira umwana wange aho azaryama, ariko aho kumusasira aho azarara musasira mu gituro.”

Uku ni ko byagenze nk’uko yabisobanuye: “Nkimubyara baramunzaniye ndamureba, mbona ari umukobwa usa n’uwo nasabaga Imana, nuko ndamusasira, mwambika imyenda nari naramuguriye, hanyuma bamuryamisha mu gituro. Nabonye byinshi ariko nta kizandutira kubona uwo mwana.”

Nyuma yo kubona ko bidashobotse ko yirerera umwana, Imana yamufashije kudaheranwa n’agahinda ahubwo akora ibyagiriye benshi umumaro kugeza n’uyu munsi. “Nabwiye Imana nti Mama, iyi (umwana) ni ibaruwa nkwandikiye y’urukundo. Numvise ijwi rimbwira mu mutima wange rigira riti ‘uri Ineza kandi nguhaye amahoro.’ Imana yampaye amahoro. Iyo umubyeyi abyaye ntiyonse amasereka aramurya, nge narayakamaga, ariko no muri ibyo bihe Krito yampaye amahoro. Iyo mba ntamufite nari no gusara.”

Yakomeje agira ati: “Ineza yaratashye ariko mfite indi Neza. Kubera Ineza, umutima wange warahindutse. Nta bwo nabifashe nk’ibisanzwe, ahubwo byamviriyemo ibiro. Hari abana babasha kurya, hari abana bishyuriwe ku ishuri, hari benshi bari muri Ineza Organization. Rero, sindi umubyeyi wa Ineza gusa mfite undi witwa Mugisha.”

Ibi byago yagize byatumye yandika indirimbo. “Njya kwandika iyi ndirimbo nifuzaga gukomeza umuntu wese. Niba barakubwiye ko utazabyara bikubere ihumure. Nashakaga gukomeza abantu. Kristo Yesu yampaye amahoro. Nakoze ku nanga amagambo aramanuka ndaririmba. Icyo nshaka ko usigarana ni uko ugomba guhamya Imana mu byo waba urimo byose.”

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavutse ku ya 12 Ukuboza 1986 avukira mu Rwanda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, akaba ari umukobwa umwe mu bavukanyi be bane.

Aline Gahongayire yize amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse ayisumbuye yayarangirije kuri APACE Kukabusunzu, mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mugi wa Kigali. Ari mu bantu bake bize short courses nyinshi ndetse ari mu badamu bake bazi gukora ibintu byinshi bitandukanye kandi neza.

Yari yarashakanye n’uwo bita Gahima Gaby. Bakoze ubukwe tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo amakimbirane yatumye batandukana nyuma y’imyaka ibiri.

Muri icyo gihe Gahongayire na Gahima bari barabyaranye umwana (uyu yari yarise Ineza) ariko utaragize amahirwe yo kubaho kuko yapfuye akivuka. Ku wa 6 Nzeri 2014 ari na ho havuye iyi ndirimbo September 6, Aline Gahongayire yibarutse umwana w’umukobwa ahita apfa nk’uko yabigarutseho.

Uyu mwana yashyinguwe bukeye bwaho ku Cyumweru ku wa 7 Nzeri 2014. Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gaby Gahima babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera na we azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.

Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire yakoze ubukwe n’umukunzi we uzwi nka Nadege Narette ukomoka muri Amerika, hari taliki ya 28 Ukuboza 2019 aho aba bombi babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nyuma bakurikizaho kwiyakira.

Aline Gahongayire nta kazi kazwi akorera abandi uretse ibyo akora bizwi n’abantu hafi ya bose:
1. Ni umuhanzi w’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza
2. Ni Umuyobozi wa Organization ye yashinze ya Ndineza Organization, azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abana b’abakobwa n’abadamu bagize ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’ubuzima n’ihohoterwa.
3. Ibikorwa bimaze kumenyakana mu Banyarwanda bose yaba ku bari mu Gihugu ndetse n’abari hanze ndetse n’inzego bwite za Leta zirabizi kuko yigeze gushimirwa na Minister Diane Gashumba muri 2017.

Mu nkuru ya Isano Media House yo mu wa 2022, yagarukaga ku mpamvu yashinze Ndineza Organization na yo yakeshaga inkuru ya Igihe yo ku ya 18 Ugushyingo 2015, Aline Gahongayire yiyemeje gushinga umuryango yise ‘Ineza’ uzajya wita ku babyeyi batishoboye bitewe n’agahinda yatewe no kubura imfura ye nk’uko yanabisubiyemo uyu munsi ku wa 02 Nzeri 2024.
Indirimbo nshya ya Aline Gahongayire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.