Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, mu nyubako ya Kigali BK Arena habereye umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye n’abahagarariye za Guverinoma, harimo na Isaac Herzog Perezida wa Isirayeli, igihugu gifite amateka asa n’ay’u Rwanda.
Mbere yo kujya muri BK Arena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva zishyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, bacana n’urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imbere muri BK Arena ahateraniye abakuru b’ibihugu n’ababahagarariye batandukanye hateguwe mu buryo bwihariye. Ahasanzwe hari ikibuga cya Basketball hubatswe ikintu gisa n’igiti, gifite amashami atagera hejuru agaragaza ko hari igihe cyageze amashami y’Igihugu agacibwa, ariko imizi yacyo igashibuka.
Abantu bari batangiye kugera kuri BK Arena ahagana saa Mbili za mu gitondo. Mu bakuru b’ibihugu n’ababahagarariye bifatanyije n’u Rwanda mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo harimo Perezida wa Moritaniya, Mohamed Ould Ghazouani ari na we uhagarariye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’abandi tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Harimo Bill Clinton wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaje ahagarariye Perezida Joe Biden uyiyoboye ubu, Abiy Ahmed Ali Ahmed wabaye Minisitiri w’Intebe wa Gatatu wa Ethiopia kuva muri 2018, Nicolas Paul Stephane Sarkozy De Nagy Bocsa wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza 2012;
Andry Nirina Rajoelina wabaye Perezida wa Madagascar guhera muri 2019 ariko akaba yarigezeze kuyobora iki gihugu hagati ya 2009 na 2014 mu nzibacyuho, Cyril Ramaphosa Matamela, Perezida wa Gatanu wa Afurika y’Epfo;
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo guhera muri 2011, Perezida Sassou Ngueso wa Repubulika ya Congo Brazaville kuva mu 1997, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Uburayi Wunze Ubumwe, EU, Charles Michael na Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua mu cyimbo cya William Ruto, Samia Suluhu Perezida wa Tanzaniya n’abandi.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje kuri aba bashyitsi n’Abanyarwanda bari bari muri Kigali BK Arena n’abatuye mu Gihugu bose muri rusange, yavuze ko abarokotse babaye intwari mu myaka 30 ishize.
Yagize ati: “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo, mukora ibigoranye ku nyungu z’Igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”
Perezida wa Moritaniya
Perezida wa Repubulika wa Kongo
Visi Perezida wa Kenya
Perezida wa Sudani y’Epfo
Perezida wa Komisiyo ya EU, Michael Charles