× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka30: Bethesda Holy Church yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi inoroza inka icumi abarokotse

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Our Reporter

Kwibuka30: Bethesda Holy Church yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi inoroza inka icumi abarokotse

Abanyetorero ba Bethesda Holy Church baturutse hirya no hino mu Rwanda, berekeje i Ntarama mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, boroza n’inka icumi abarokotse.

Umushumba Mukuru wa Bethesda Holy Church, Bishop Albert Rugamba, avuga ko iki ari igihe cy’uko amatorero ya gikristo afasha Leta kugabura iby’umubiri nyuma y’ivugabutumwa (ari byo byokurya by’umwuka).

Bishop Rugamba yagize ati “Twaravuze ngo ntabwo ari ukuza kwibuka abacu gusa no gushyira indabo ku mva, dusanzwe dufasha ab’itorero tubishyurira za mituweli, tugenera abantu ibiribwa, imyambaro, aho kuryama n’ibindi, ariko turavuga ngo reka dushake inka tuzigenere abantu badafite ubushobozi."

Ati “Ibi biravuga ngo ntacyo nakwima cyatuma uba umugabo uhamye, ukomeye kandi ufite ubuzima. Dushingiye kuri gahunda nziza Perezida wa Repubulika yatangije ya Girinka, turavuga ngo reka tumwereke ko turi kumwe."

Bishop Rugamba avuga ko kujya kwibukira aho abantu biciwe muri Kiliziya y’i Ntarama, bari bazi ko bazakirira mu nzu y’Imana, ari ukugarura isura y’Itorero mu bantu.

Uwamariya Philomène w’imyaka 63 y’amavuko, avuga ko atunzwe n’ubuhinzi, ariko ngo ntabwo umusaruro yabonaga wabaga uhagije kubera kutagira ifumbire.

Uwamariya yabonye inka agira ati “Nshimishijwe n’uko mbonye ifumbire, abana baramfasha bakampa ubushobozi bwo kugira ngo mpinge, ariko ntabwo byeraga neza kubera kutagira ifumbire."

Ntiyamira Benoit w’imyaka 38, avuga ko ahinduriwe ubuzima kuko byari bimukomereye nk’uwarokotse Jenoside, aho yajyaga abonera abana amata arinze kuyagura, ndetse ntanabashe kweza imyaka yahinze kubera kutabona ifumbire.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Marie Alice Kayumba Uwera, ashimira abarokotse Jenoside bakomeje gutwaza, avuga ko ari ukugira roho nzima.

Uwera ashimira Bethesda Holy Church ko izo roho nzima zigiye gutura mu mubiri muzima (wahawe inka zo kuwutunga), akaba yakomeje agira ati “Turabashimira tubikuye ku mutima!"

Kugeza ubu Bethesda Holy Church ifite amashami asaga 10 mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera, Kirehe na Rwamagana, bakaba barabashije gukusanya amafaranga arenga miliyoni 7 bagura inka zo kuremera bamwe mu barokotse Jenoside b’i Ntarama.

Abakozi b’Urwibutso rwa Ntarama bavuga ko rwari Kiliziya kugeza ku itariki ya 15 Mata 1994 ubwo ibihumbi by’abari bahahungiye byatangiraga kwicwa.

Bavuga ko Inkotanyi zahageze ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, zigenda zegeranya abari bamaze ukwezi kurenga bihisha mu bihuru no mu bishanga.

Urwibutso rwa Ntarama kugeza ubu rushyinguwemo imibiri y’abantu barenga ibihumbi bitandatu, ariko ngo hari benshi biciwe mu bice bihegereye batabashije kuboneka, cyane cyane abari bahungiye mu rufunzo.

Bethesda Holy Church yoroje inka 10 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.