× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko abanyamadini bakiriye Igikombe cy’Isi cya 2026: Amasengesho n’umusaruro bifuza

Category: Ministry  »  29 seconds ago »  Our Reporter

Uko abanyamadini bakiriye Igikombe cy'Isi cya 2026: Amasengesho n'umusaruro bifuza

Mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 hatangira ku mugaragaro Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, amaso ya miliyari z’abafana hirya no hino ku Isi ari ku bibuga byo muri Amerika, Mexique na Canada.

Ariko uretse abafana n’abasesenguzi ba ruhago, abanyamadini n’amatorero yo mu bice bitandukanye by’Isi na bo bari gukurikirana iri rushanwa mu buryo bwihariye, aho benshi bavuga ko ari igihe cyo gusengera amahoro, umutekano n’ubumwe bw’ibihugu.

Mu mateka ya ruhago, amarushanwa akomeye nka World Cup yakunze guherekezwa n’amasengesho atandukanye, haba mbere yo gutangira, mu gihe ari kuba ndetse na nyuma yayo. Muri uyu mwaka na bwo ni ko bimeze.

Abakristo benshi bari gusengera ko irushanwa ryazagenda neza

Mu bihugu byinshi, amatorero n’imiryango ya gikirisitu byatangaje ko biri gusengera ko iri rushanwa rizaba mu mutekano, rikarangwa n’amahoro hagati y’ibihugu n’abafana.

Mu myaka yashize, abayobozi b’amatorero muri Qatar ubwo habaga Igikombe cy’Isi cya 2022 bari basabye abakristo ku Isi yose gusengera ko iryo rushanwa ryatanga amahirwe yo kugaragaza urukundo, amahoro n’ubumwe hagati y’abaturage baturutse imihanda yose y’Isi.

Umwe mu bayobozi b’amatorero muri Qatar, Bishop Beda S. Robles, yavuze ko basengeraga ko World Cup yaba “igikorwa cy’amateka kandi cy’umugisha ku gihugu cyose.”

No muri uyu mwaka, imiryango itandukanye ya gikirisitu irimo iyateguye gahunda zo gusengera ibihugu byitabiriye Igikombe cy’Isi, ivuga ko siporo ishobora kuba urubuga rwo kubaka amahoro n’ubwiyunge hagati y’abaturage b’Isi.

Abayisilamu na bo bafite icyizere kuri World Cup

Ku ruhande rw’abayisilamu, Igikombe cy’Isi gifatwa nk’umwanya wo kwerekana indangagaciro zirimo kubahana, kwihangana no gukorera hamwe.

Uyu mwaka, ibihugu byinshi bifite abaturage benshi b’abayisilamu byabonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi, ibintu byatumye imiryango imwe n’imwe y’abayisilamu igaragaza ko yifuza ko irushanwa rizafasha kurushaho gusobanurira Isi umuco n’indangagaciro z’abaturage b’ibi bihugu.

Hari abakinnyi benshi bazwiho kwizera gukomeye

Igikombe cy’Isi cya 2026 kirimo abakinnyi benshi bazwiho kwizera gukomeye no kutagira isoni zo kukugaragaza.

Mu bakinnyi bitezwe cyane harimo kapiteni wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christian Pulisic, uzwi cyane nk’umukristo uvuga ashize amanga ku kwizera kwe kenshi.

Raporo ziheruka zagaragaje ko we na bamwe mu bakinnyi bagenzi be bakora amasengesho bakanayobora inyigisho za Bibiliya mbere cyangwa nyuma y’imikino.

Hari kandi Weston McKennie, uzwiho gukoresha amagambo yo guhimbaza Imana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na Chris Richards, wavuze ko asanzwe asengera hamwe n’abandi bakinnyi.

Ku ruhande rw’abayisilamu, bamwe mu bakinnyi bakomeje kwibukwa kubera ukwizera kwabo harimo Mohamed Salah, wakunze kugaragara asenga nyuma yo gutsinda ibitego, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi bazwi cyane bahuza ruhago n’ukwizera.

Abanyamadini bifuza ko World Cup yaba urubuga rw’ubumwe

Abayobozi benshi b’amadini bavuga ko ikintu cy’ingenzi kurusha gutsinda cyangwa gutsindwa ari uko iri rushanwa ryafasha abantu baturutse mu bihugu bitandukanye kubana mu mahoro.

Bavuga ko igihe abafana baturutse ku migabane yose bahuriye ahantu hamwe, kiba ari igihe cyiza cyo kugaragaza ko abantu bashobora kubana nubwo baba bafite amadini, indimi cyangwa imico itandukanye.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyemerere bavuga ko bifuza ko Igikombe cy’Isi cya 2026:
Cyarangwa n’umutekano n’amahoro; Kitagira ibikorwa by’urugomo hagati y’abafana; Gihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye;

Gitanga urugero rwiza rw’ubwubahane n’ubumuntu; Gikomeza kugaragaza ko siporo ishobora kuba igikoresho cyo kubaka isi irangwa n’ubumwe.

Nubwo buri wese afite ikipe cyangwa igihugu ashyigikiye, ku banyamadini benshi icyifuzo nyamukuru ni uko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizibukwa nk’irushanwa ryahuje abantu kurusha uko ryabaciyemo ibice, rikaba umwanya wo gusangira ibyishimo, amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.