× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR igiye gutangira kwimika abagore ku nshingano z’Ubupasiteri - Twitege Kudefiriza no kwambara amaherena?

Category: Ministry  »  2 months ago »  Alice Uwiduhaye

ADEPR igiye gutangira kwimika abagore ku nshingano z'Ubupasiteri - Twitege Kudefiriza no kwambara amaherena?

Umushumba w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, avuga ko 70% by’abakristo b’itorero ari abagore kandi badakwiye kwirengagizwa.

Itorero ADEPR ryemeje ko rigiye gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba abapasiteri kugira ngo na bo batange umusanzu wagutse mu ivugababutumwa.

Ubundi kera mu Rwanda abagore ntibagiraga ijambo ariko aho isi igeze nabo bahawe ijambo ndetse by’umwihariko babifashijwemo na leta y’u Rwanda. Ni ku bw’iyo mpamvu n’itorero rya ADEPR rigiye kuzamura umubare w’abagore mu mirimo yabashumba.

Ubundi wasangaga abagore biganje mu makorali gusa hakabwiriza abagabo. Ni umwanzuro wanejeje benshi ndetse baranabyishimira cyane. Izi mpinduka ziri mu zikubiye mu mavugurura ari gukorwa muri ADEPR hashingiwe ku busabe bw’abakristo ndetse agenda ashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye.

Kuva mu 2020, ADEPR yatangiye urugendo rw’impinduka. Ni nyuma y’ibibazo by’urudaca byashegeshe iri torero kugeza ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rufashe icyemezo cyo gusimbuza abayobozi.

lbi bibaye nyuma y’uko ADEPR iri kuyoborwa na Pasiteri Ndayizeye Isaie. Akigera ku buyobozi yahawe inshingano zo gusubiza itorero ku murongo no gukemura ibibazo bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi.

Mu 2021 manda y’inzibacyuho yari yashyizweho yarangiye hatorwa ubuyobozi bwahawe umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR.

Mu mpinduka ziteganywa gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba harimo gusengera abashumba b’abagore. Iki ni kimwe mu byifuzo n’ibibazo birenga 160 abayoboye ADEPR bagejejweho n’abakristo b’itorero ubwo bari bamaze gutorwa no guhabwa inshingano zo kuriyobora muri manda y’imyaka itandatu mu 2021.

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR rimaze imyaka 84 rikorera mu Rwanda, buvuga ko 70% by’abakristo barenga miliyoni eshatu ari igitsinagore, bityo ko kubaha inshingano zo kuba abashumba no kubemerera gukora imirimo itandukanye irimo gusezeranya abashaka kubaka ingo, kubatiza ndetse n’ibindi, bizagirira umumaro itorero.

Biteganyijwe ko ibyo guha abagore inshingano za gipasiteri bizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba ndetse hagiye no gusesengurwa ibindi byifuzo abakristo batanze ngo hasuzumwe uko byashyirwa mu bikorwa bidatinze.

Ubusanzwe abagore bahabwa inshingano zisanzwe mu itorero aho umwanya wo hejuru wagarukiraga kuri mwarimu w’itorero.

ADEPR igiye kongera abapasiteri bayo mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, itangaje ko hejuru ya 75% amashuri menshi bize ari abanza. Muri bo, abarenga 1000 bari bafite inshingano zo kuyobora Abanyarwanda 300-400 buri munsi ariko ubushobozi bwabo buri hasi.

ADEPR ivuga ko yagejejweho ibyifuzo birenga 160 by’abayoboye ADEPR bayisabaga ko bikorwaho. Kuba kwimika Abagore ku nshingano z’ubupasiteri bihawe umugisha, birashoboka hazabaho n’izindi mpinduka, bakemerera abakobwa n’abagore kwambara amapantalo n’amaherena ndetse no gusuka kuko nabyo biri mu byo benshi bifuza cyane.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.