× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Penuel Choir yatanze ubutumwa bw’ubudaheranwa mu ndirimbo bise "Inkuru nziza"

Category: Choirs  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 30: Penuel Choir yatanze ubutumwa bw'ubudaheranwa mu ndirimbo bise "Inkuru nziza"

"Twabonye icyizere cy’ubuzima mu gicucu cy’urupfu, imyaka ishize twibuka Jenoside yakorewe abatutsi, twize ubudaheranwa, ubumwe bwacu tuzatsinda". Ubu ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Inkuru nziza ya Penuel Choir ADEPR Rukurazo.

Ni indirimbo yasohotse mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo yaganiraga na Paradise.rw bwana Samuel Komezusenge umuyobozi wa Penuel Choir, yagize ati:

"Muri iyi ndirimbo twashakaga gutanga Ubutumwa bw’ubudaheranwa, Chorale Penuel kimwe n’abanyarwanda bose irashimangira ubudaheranwa kandi igasingiriza Imana aho igejeje u Rwanda mu buryo bwo gusana imitima yari yarangijwe n’ishyano ryabaye mu Rwanda ariko kandi bikaduha icyizere cy’uko tuzanagera kure harenze aho turi bitewe n’uko u Rwanda rudufite kandi rukagira Kristo uri muri twe".

Hari aho abaririmbyi ’iyi korali bagira bati: "Imbaraga zo kujya mbere dufite none zavuye mu kiguzi cy’urukundo n’imbabazi". Samuel Komezusenge yagize ati: "Twashakaga kuvuga urukundo rw’Imana yadukunze kandi tukavuga n’urukundo abanyarwanda bakundanye ndetse bamwe muri bo bakanarwitangira kugeza bapfuye;

Izo ntwari zatabaye u Rwanda ndetse zikarupfira ndetse n’izo dufite uyu munsi zirwitangira zikiriho zidutera imbaraga zo kujya mbere. Imbabazi tuvuga ni uburyo abanyarwanda bakoze igikorwa cyiza cyane ku rwego rw’isi ndetse n’ijuru kuko kubabarirana ari itegeko ry’Imana, Twe tubona u Rwanda rwuzuye imbaraga z’ubumwe kuko abayobozi barwo buzuye ubwenge bwo kumenya imbaraga z’urukundo n’imbabazi, Amahanga nayo azamenya ibyo Uwiteka yakoze mu mitima yacu batwigireho kuko aho tugeze bitewe n’aho twavuye ni heza cyane."

Kimwe n’indi miryango, Penuel Choir yagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abajijwe ku bikorwa bigamije kunga ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’isanamitima muri iyi korali hagamijwe gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, Kwizera yagize ati; "Muri Korali Penuel kimwe n’abandi banyarwanda bose twagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abari bariho ndetse hari n’abarerewe muri ibyo bikomere niyo mpamvu muri twe twabanje kwisana imitima ubwacu twishakamo ibyitwa "Familles" cyangwa imiryango mu rurimi rwacu;

Iyo miryango iba itatu ariyo: Baho, Senga unesha na Himbaza, ubwabyo ayo mazina urumva ko ari amazina afite inyito yo kubaka imitima yasenyuwe n’ayo marorerwa ariko kandi ayo mazina akatuganisha ku nzira yo kubikirira mu kwemera no guharanira kubaho kandi neza, gusenga kuko kwizera kwacu kutwemeza ko mumasengesho ari ho umuntu akirira cyane cyane iyo asengana intego yo kunesha, ndetse tukanabaho duhimbaza Imana nk’ikimenyetso cyo kudaheranwa n’agahinda."

Samuel Komezusenge yunzemo ati: "Si muri twe gusa rero twabigejeje n’ahandi nk’uko nabikomejeho twabashije kubakira abatishoboye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu myaka yashize, abo ni abo mu kitwaga AVEGA Agahozo ha Kimironko aho dukorera uwo murimo w’ivugabutumwa kandi tukahava dusabanye, dusenga, dusingiza Umwami Yesu Kristo twizera.

Turashima Imana ko twabashije gukora ibiterane byinshi by’isanamitima duhamya ko Yesu Kristo ari we ukiza imitima isenyutse. Twakoze indirimbo nyinshi nk’uburyo Imana yaduhaye bwo kunyuzamo ubutumwa dushaka kugeza ku Banyarwanda n’isi yose. Ndetse n’ubu turacyabikora muri izo harimo n’iyi "Inkuru nziza" mwumva uyu munsi."

Chorale Penuel ni korali yatangiye mu mwaka w’2000 itangizwa n’abanyeshuri bajyaga baririmba nka groupe mu biruhuko basabye umwanya wo gushima Imana, igenda ikura, mu 2008 yitwa Izina "Penuel" bisobanurwa ngo ahantu ho guhurira n’Imana (Intangiriro 32:31).

Iyi korali yagize ibikorwa byinshi muri iyo myaka birimo kubakira abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Kimironko, ndetse n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa bwiza isanzwe ikora uyu munsi igizwe n’abantu barenga 70 biganjemo urubyiruko n’abubatse ingo.

REBA INDIRIMBO YA PENUEL CHOIR IHUMURIZA ABANYARWANDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.