× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Hari ubwo guhungisha Umukristo umwe w’Umututsi byasabaga ko wishyura arenga 100,000 Rwf

Category: History  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka 30: Hari ubwo guhungisha Umukristo umwe w'Umututsi byasabaga ko wishyura arenga 100,000 Rwf

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje gukaza umurego, ni ko bamwe mu batarahigwaga b’umutima mwiza bambutsaga umupaka wa Kongo Abatutsi b’inshuti zabo, kugira ngo nibura babageze mu nkambi, icyakora hari ubwo byasabaga ko wishyura Amadolari 100 nibura kugira ngo umwe uhungishije aticwa.

Ibigiye kuvugwa muri iyi nkuru ni ibyo Paradise.rw yakuye ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu Bakristo b’Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse n’abageragezaga kubahisha. Iyi nkuru iri mu gitabo cyitwa Nyamwaka 2012.

Henk van Bussel, akaba ari umumisiyonari wari waroherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 1992, yahungishirijwe muri Kenya muri Mata 1994, ariko nyuma yaho yagiye akora ingendo akajya i Goma mu burasirazuba bwa Kongo gufasha mu birebana no guha imfashanyo impunzi z’Abanyarwanda.

“Ku ruhande rwa Kongo, Abakristo b’abagabo bajyaga ku mupaka bafite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bakaririmba indirimbo z’Ubwami mu magambo cyangwa mu kivugirizo kugira ngo Abahamya bo mu Rwanda bamenye abavandimwe babo.

Abantu bose bari barahiye ubwoba. Mu gihe imirwano yari igikomeza hagati y’ingabo za leta n’iza FPR, abantu babariwa mu bihumbi amagana bahungiye muri Kongo no muri Tanzaniya. Abakristo bahungiraga i Goma, bahuriraga ku Nzu y’Ubwami.

Nyuma yaho, mu nkengero z’uwo mujyi hashinzwe inkambi y’impunzi yari kwakira abantu barenga 2.000, yari igenewe gusa Abahamya ba Yehova n’abana babo n’abantu bakunze ijambo ry’Imana.

Kwambutsa Abatutsi ku mupaka bajya i Goma byari biteje akaga kuko ibikorwa byo kwica Abatutsi byari bigikomeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igihe kwambutsa Abakristo b’Abatutsi byari Amadolari 100 ku muntu.

Bageze muri Kongo, bifuzaga gukomeza kubana. Ntibifuzaga kugira aho bahurira n’Interahamwe zari zigikomeza ibikorwa byazo mu nkambi zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye. Byongeye kandi, abenshi mu mpunzi batari Abahamya bari bashyigikiye leta yari imaze gutsindwa.

Izo mpunzi, cyane cyane Interahamwe, zangaga Abahamya ba Yehova kubera ko batari barafatanyije na zo. Abahamya bifuzaga gukomeza kwitandukanya na zo, kugira ngo bashobore kurinda abavandimwe babo b’Abatutsi.

Kubera ko abari bahunze bava mu Rwanda bari basize ibyabo, bari bakeneye imfashanyo. Iyo mfashanyo yatanzwe n’Abahamya ba Yehova bo mu Bubiligi, Kongo, Kenya, u Bufaransa n’u Busuwisi, ikaba yari igizwe n’amafaranga, imiti, ibiribwa n’imyambaro ndetse n’abaganga n’abaforomo.”

Muri uyu mwaka wa 2024, u Rwanda n’isi yose muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.