× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa “Twibuke Twiyubaka” nk’ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Category: History  »  15 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sobanukirwa “Twibuke Twiyubaka” nk'ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe ubutumwa bukomeye bushimangira ko “Kwibuka atari inshingano gusa, ahubwo ko ari no guharanira ukuri no kubaka ejo hazaza,” ari byo “Kwibuka Twiyubaka”.

Mu butumwa bwanditse ku rubuga rwa Kwibuka, hagarutswe ku mateka y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, aho mu myaka 30 yari ishize, dore ko ubu hashize 32 Igihugu cyibasiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bidakiza, ariko ko nubwo bimeze bityo, Abanyarwanda bakomeje urugendo rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe.

Ubutumwa bugira buti: “We commemorate for we must; Genocide is not a badge of honour. Twibuke, Twiyubaka.” Ubu butumwa bushimangira ko kwibuka Jenoside atari ukwishimira ibyabaye, ahubwo ko ari inshingano yo kubahiriza ukuri no kurwanya abayigoreka.

Hagarutswe ku kuba nubwo hashize imyaka irenga 30, hakiri bamwe bakomeje guhakana cyangwa kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigateza intimba ku barokotse no ku Banyarwanda muri rusange.

Ubutumwa bukomeza buvuga ko: “Rest assured; Rwandans may be grieving, but we will never be too tired to tell the truth, not when we know the deadly cost of lies.” Ibi bigaragaza ko Abanyarwanda badateze guceceka ku kuri kw’amateka yabo.

Hagaragajwe kandi uko amateka ya mbere ya Jenoside yagiye yubakwa ku rwango n’ivangura ryashyirwagamo Abatutsi, aho bavugwaga nabi, bakagirirwa nabi mu buryo bukomeye kugeza ubwo Jenoside ibaye.

Mu butumwa hanagarutswe ku ruhare rw’amahanga n’Isi muri rusange, aho bamwe barebaga ibibera mu Rwanda ariko ntibagire icyo bakora, bagasiga Abatutsi bari guhohoterwa mu buryo bukabije. Ibi byasobanuwe ko ari kimwe mu byagize uruhare mu gukomeza ububabare bw’Abanyarwanda.

Ubutumwa bwanenze kandi imvugo zigamije guhuza Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bintu mu rwego rwo kuyigoreka, busaba abantu bose kwirinda guhindura amateka cyangwa kuyagoreka.

Havugwa ko nta muntu n’umwe ukwiriye kongera kwibagirwa ko Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi nk’itsinda, ndetse ko guhakana cyangwa kuyipfobya ari ugukomeretsa abarokotse n’Igihugu muri rusange.

Ubutumwa buvuga kandi ko: “We are ALL Rwandans: these hills belong to us ALL.” Ubu ni ubutumwa bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, bukagaragaza ko nta cyacamo ibice Abanyarwanda, ahubwo ko bagomba gukomeza kubana no kubaka Igihugu kimwe, bitwa Abanyarwanda.

Mu gusoza, ubutumwa bushimangira ko “Never again is not a prayer, it is a promise”, buvuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kurinda ayo mateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubu butumwa busozwa busaba abarokotse gukomeza kwihangana no gukomera, bukababwira ko ubudaheranwa bwabo buha icyizere Igihugu cyose.

Iyi nkuru yubakiye ku butumwa bwatangajwe mu gihe cyo Kwibuka, bukaba buboneka ku rubuga rwa www.kwibuka.rw.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.