Imvura iguye neza igasubira ihembura imyaka. Rwibutso Emma yongeye kwishimirwa mu gitaramo "Restoring Worship Xperience" cya Jesca Mucyowera nyuma yo kwandika amateka mu gitaramo "Unconditional Love - Season 2" cya Bosco Nshuti.
Uretse gushimira Jesca Mucyowera waririmbanye ubuhanga buhanitse, abitabiriye Restoring Worship Xperience yabaye kuwa 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali, batahanye izina "Rwibutso Emma" umuramyi muto w’umuhanga ukomeje kugaragaza ubudasa buri Gospel y’u Rwanda.
Gusa ntekereza ko mubatunguwe n’ubuhanga bw’uyu musore hatarimo abitabiriye igitaramo "Unconditional Love Live Concert" cya Bosco Nshuti kuko ababonye uyu muririmbyi aririmba batashye bagira bati: "U Rwanda rufite Imana ndetse n’Impano".
Gusa ariko harimo ababa bagishidikanya mu mitima bati: "Wasanga mu gitaramo cya Bosco Nshuti ari impanuka yagize"! Niyo mpamvu Restoring Worship Xperience rwari urugero rwiza rutsindagiye ndetse rucugushije!!
Muri iki gitaramo, Rwibutso Emma yageze ku ruhimbi akurikira itsinda rya Elayo Worship Ministry ryari rimaze gufata bugwate imitima. Ibi rero akenshi bikunze kuba ihurizo rikomeye kujya ku ruhimbi ukurikiranye n’uwahawe amashyi!! Gusa Rwibutso Emma uretse guhabwa amashyi yahawe n’impundu.
Akigera ku ruhimbi, Rwibutso Emma yatumbiriye ijuru, afata indangururamajwi neza, yerekeza amaso ku ikipe y’abantu barenga 10 [abaririmbyi be n’abacuranzi be] bari bamugaragiye ubundi abayobora mu ndirimbo z’ubugingo, abakunzi b’amaraso ya Kristo n’Umusaraba we barahimbarwa dore ko ari wo muhamagaro we.
Icyatangaje abantu benshi ni uburyo agitangira kuririmba abantu benshi bafashwe n’amarangamutima barahaguruka bamufasha kuramya nyamara yaririmbaga indirimbo nshya. A
ti"mu buturo bwawe bwera haradudubiza amazi meza, yatsinze urupfu, yatsinze Satani, uwo ni we mwana w’Intama, jye ndi mu bakunzi b’Umusaraba wa Yesu Kristo, njye ndi mu birata urupfu rw’umwami".
Njye nk’umunyamakuru wa Paradise nafashe akanya bucece nzenguruka mu ntebe ntera icyotero mu bakunzi ba gospel. Icyo benshi bahurizagaho ni impano idasanzwe y’uyu musore utagira uko asa mu gihe hari n’abari hanze binjiye biruka bazi ko ari Bosco Nshuti urimo kuririmba. Gusa aba nabibukije ko Bosco Nshuti atari ku butaka bw’u Rwanda.
Muri iki gitaramo uyu muramyi yanafashe amashusho y’indirimbo eshatu arizo: "Nyigiza imbere", "Niwe gitambo" ndetse na "Ndi mu bamushima".
Kugirirwa icyizere na Bosco Nshuti na Jesca Mucyowera si impanuka
Bosco Nshuti ni izina riremereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba. Ni umwe mu bahanzi bafite icyubahiro ndetse n’ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire.
Uburambe amaze kugira bumuhesha kumenya umuramyi mwiza. Ikindi, aziranye n’abaririmbyi benshi mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Ibi bivuze ko mu gitaramo cye umuririmbyi yari kubwira ati ’ndifuza gufatanya nawe yari kubyemera nta mananiza dore ko abaririmbyi benshi bakunda kuririmbira imbere y’imbaga, byongeye gufatanya n’umuhanga.
Hano buri wese yahakura igisubizo cyerekana ubutunzi budasanzwe buri muri Rwibutso Emma kuba yaratekerejweho n’icyamamare Bosco Nshuti. Kuki mu baramyi benshi yatoranyijemo Rwibutso Emma? Igisubizo ni iki: "Iyi ni zahabu y’abanyarwanda"!
Nanone tugaruke muri Camp Kigali! Kuki na Jesca Mucyowera yikirije imbyino ya Bosco Nshuti, nawe agatumira Rwibutso Emma mu gitaramo cye? Ku batabizi, Jesca Mucyowera yashakanye na Dr Gabin umuramyi w’umuhanga baririmbanye muri Injiri Bora.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Jesca Mucyowera yavuze ko kuba afite umugabo w’umuhanga mu majwi no mu miririmbire bimufasha cyane kuko ari umujyanama we wa bugufi. Ibi bivuze ko nta kabuza mu guhitamo umuramyi bazaririmbana mu gitaramo, umugabo we yagizemo ijambo rikomeye. Kuba aba bombi barahurije kuri Rwibutso Emma bifite igisobanuro gikomeye.
Nyuma yo gutaramana na Bosco Nshuti, Emma Rwibutso, aganira na Paradise, yagize ati: “Ndumva mfite ibyishimo kuba naririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti, kuko mu bahanzi bari kuzamuka kungirira icyizere ni umugisha ukomeye cyane. Ni igitaramo kiri ku rwego rwiza kandi byagenze neza. Imana yaduhaye ibihe byiza, twongeye kuryoherwa n’urukundo rw’Imana.”
Ni iki Rwibutso Emma asabwa?
Gutanga ubutumwa bwiza kuri uyu muramyi bifite igisobanuro dore ko isoko avomaho ari Kristo kandi idahinduka. Kuririmba neza nabyo ni umuzi kuri we dore ko afite ijwi ryiza ry’umwimerere. Gusa ibi ntibihagije kugira ngo avemo umuhanzi mpuzamahanga. Icyo Asabwa ni ugukomeza gukora mu buryo buhoraho.
Karangwa Rwibutso Emmanuel, uzwi mu muziki nka Rwibutso Emma, ni umukristo mu itorero ADEPR Kiyovu. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020, gusa mbere y’aho yaririmbaga muri korali bisanzwe, nyuma ni bwo yaje gutangira kuririmba ku giti cye.
Rwibutso ukunzwe mu ndirimbo "Amazi meza", "Arasa n’Imana", "Umunyabwenge", "Mpa byose", "Igihe uzazira" na "Rukundo" yakoranye na Bosco Nshuti, ni icyitegererezo cy’umuramyi mwiza wahamagariwe kwamamaza urukundo rw’Imana.
Rwibutso Emma akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel
Rwibutso Emma ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Bosco Nshuti afata nk’umubyeyi we mu muziki
Jesca Mucyowera yatumiye Rwibutso Emma nyuma yo kumubonaho ubuhanga buhanitse
Jesca Mucyowera yarambitsweho ibiganza n’abashumba barimo Apôtre Mignonne na Apôtre Serukiza
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "RUKUNDO" YA RWIBUTSO EMMA FT BOSCO NSHUTI